Uganda:Col.Atwoki Ndahura wari warafunzwe na Gen.Kayihura ashinjwa gufata impunzi z’Abanyarwanda akazisubiza mu Rwanda n’urupfu rwa Kaweesi yarekuwe by’agateganyo
— February 11, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi nkuko aricyo kigira amakuru utasanga ahandi aravuga ko Col.Atwoki Ndahura wafashwe agafungwa ashinjwa gufata impunzi z’Abanyarwanda akazisubza mu Rwanda ndetse yanashinjwaga urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi wishwe arashwe amasasu 38 akaba yarekuwe byagateganyo.
Col.Atwoki Ndahura yafashwe ku itariki 8 z’Ukwezi kwa 6 umwaka wi 2018 afatiwe Masindi ariko akaba yarafatanywe n’abandi basirikare bakuru n’abapolisi barimo n’uwari ukuriye polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gufata impunzi z’Abanyarwanda bakazisubiza mu Rwanda no kwica Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ndetse ari nawe wari wungirije Kayihura.
Urukiko rwa gisirikare I Makindye uyu munsi Kuwa 11 Gashyantare 2019 rukaba rwamwemereye kurekurwa ari uko yujuje ibyamusabwe harimo abamwishingira no gutanga ingwate.
Mu bemeye ku mwishingira ko arekuwe atatoroka ubutabera harimo Maj.Gen.Apollo Kasiita ,Col.Franscis Kashaka ,Col.Wilson Kaleeba na Hon.Donozio Kahonda ndetse n’ingwate ya Miliyoni 10 ariko zidahari muri kashi.


Col.Atwoki Ndahura yari yarashyizwe mu gipolisi
Col.Atwoki Ndahura wari wemereye akanama ka CMI ko ibyaha yashinjwaga yabyemeraga agasaba imbabazi akaba yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo kubera ko ari umusirikare wa UPDF umaze igihe kirekire mu kazi kandi akaba ari ubwa mbere agye mu byaha yari ataragezwaho mu nkiko kandi ko arwaye Diabete.
Col.Atwoki Ndahura akaba yategetswe ko azajya yitaba urukiko buri cyumweru cy ambere cy’ukwezi no kutarenga imbibe za Kampala na Wakiso atabisabiye uburenganzira.
Col.Atwoki n’umwe mu basirikare n’abapolisi bakuru 26 bafashwe mu gihe cya Gen.Kale Kayihura wamaze imyaka 13 ayobora polisi ya Uganda ubu nawe ufungiwe iwe mu rugo.
Amakuru avuga ko Gen.Kayihura yari yarafatishije ikinyoma cye Museveni acyemera cyane ku buryo yageze aho akora igipolisi cye nka Flying Squad aho bivugwa ko cyari gishinzwe kwiba no gukora ibindi bikorwa bibi harimo no kwica abantu.
Umukuru wa polisi ubu uriho akaba yarahise akuraho Flying Squad kubera ko byavugwaga ko ari iya Kayihura.
3,747 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply