umu amakuru- Ubwoba:Uganda ukuriye abasirikare barinda Museveni yavuze ko hari abashaka guhirika Museveni ku butegetsi ,Nduhungirehe avuga ko ari RNC ya Gen.Kayumba | Umusingi

Ubwoba:Uganda ukuriye abasirikare barinda Museveni yavuze ko hari abashaka guhirika Museveni ku butegetsi ,Nduhungirehe avuga ko ari RNC ya Gen.Kayumba

Please enter banners and links.

Amakuru yiriwe avugwa mu gihugu cya Uganda ni uko umukuru w’abasirikare barinda Perezida Museveni SFC witwa Maj Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni .

Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe yahise yandika kuri twitter ye aho yavuze ko abashaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni babinyujije mu rubyiruko ari RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa.

Ukuriye SFC (Abajepe)barinda Museveni Maj Gen Don Nabasa yagize ati  “They will send money and people, like the ones of late being deported, to mobilise the youth”. – Maj Gen Nabasa. Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe yanditse nawe mu cyongereza ati
The only people I know who are mobilizing the youth in #Uganda are from the #RNC of Kayumba Nyamwasa. Its leaders even travel from overseas & get protection from ISO.

Ugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ko abo azi babinyuza mu rubyiruko ari abayobozi ba RNC ndetse batembera mu gihugu cya Uganda bafite uburinzi bwa ISO .

Gusa n’ubwo ukuriye SFC atavuze uwo mutwe ushaka guhirika Museveni ku butegetsi yavuze ko ari abafite ishyari ry’umuyobozi mwiza Perezida wa Uganda ndetse ko Uganda ari igihugu cyiza gifite Petelori ndetse n’iterambere.

Ibi ukuriye SFC yabivuze ku munsi w’ejo Kuwa 11 Gashyantare 2019 ubwo bizihizaga ku nshuro ya 38 SFC na  UPDAF (Uganda People’s Defence Air Force) Tarehe Sita muri  10th Battalion headquarters  Entebbe.

Kubera gutinya urubyiruko ko arirwo rushobora gukoreshwa kubera ko ari rwo rufite imbaraga ,ari rwo rwize ariko rudafite akazi ko arirwo abashaka guhirika ubutegetsi bashobora gukoresha yasabye ababyeyi kubwira abana babo ingero z’ibihugu byananiwe gutera imbere kubera intambara bakamenya ingaruka zo kugira amahoro mu gihugu.

Yakomeje avuga ati mugende mwigishe urubyiruko ntimurwane nabo kuko bitashoboka ko bamenya ibyo mu bigisha ,mubabwire uko Uganda yari imeze nyuma y’imyaka 35 ishize uko yari imeze bazaca bugufi .

Ntiyavuze ku babyeyi gusa kwigisha urubyiruko yabwiye n’Abanyapolitike ndetse n’abakuru my myaka (Elders)ko bakwiye kwigisha urubyiruko kudashukwa n’abashaka guhirika ubutegetsi.

Bobi Wine n’umwe umereye nabi Perezida Museveni ushaka kumukuraho binyuze mu matora yo muri 2021 ariko nawe akaba avuga ko azabigeraho abinyujije mu rubyiruko ,mu gihe ubu urubyiruko muri Uganda rwahagurukiwe rugiye kubikiriramo kuko ubu Museveni agenda abaha amafaranga ngo biteze imbere ndetse n’abandi bashyigikiye Museveni bafite amafaranga menshi nka Bryn White uzenguruka igihugu afasha urubyirko rutagira akazi kwiteza imbere abashingira imirimo yo gukora.

Agatangaje muri iyi inkuru ni uko hari aho uyu mukuru wa SFC Maj Gen Don Nabasa yavuze ngo abaherutse gufatwa bakoherezwa mu bihugu byabo aribo bashobora kugaruka bohereje abantu n’amafaranga gukora ubukangurambaga bwo gukuraho Museveni.

Esesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze ni uko abaheruka gufatwa bakoherezwa mu bihugu byabo harimo umunyarwandakazi wakoraga muri MTN n’Umufaransa nawe wakoraga muri MTN bakaba barafashwe mu minsi ishize boherezwa mu bihugu byabo bashinjwa kuba intasi z’ibihugu byabo.

Muhungu John-Kampala

 

6,829 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.