Bamwe mu bayobozi b’ibinyamakuru byandika n’abanyamakuru itangazamakuru barariretse bajya mu rusimbi .
— May 26, 2016
Please enter banners and links.

Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ku rikora bisa nkaho ari icyaha nkuko bamwe babivuga bakaba baragerageje ubuvugizi inzira zose ko Leta yagira uko irifasha mu gushyiraho imikorere yorohera abanyamakuru n’itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ko ryatera imbere birananirana ubu abari bafite ibinyamakuru n’abanyamakuru bamaze igihe muri uyu mwuga bakaba barahisemo kwigira gukina urusimbi bita Betting.
Esesengura ku itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ,Ubu mu Rwanda biragoye kubona Ikinyamakuru cyigenga ku isoko gicuruzwa kubera ibinyamakuru byinshi byagiye bihomba kubera kutandika inkuru abasomyi bakenera.
Inzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda zagiye zigira inama abafite ibitangazamakuru gukoresha imbuga nkoranyambaga (Website)ariko nazo zikaba zigoranye kuzitunga zitinjiza amafaranga yatunga abanyamakuru na nyiri rubuga.
Nyuma yo kubona itangazamakuru ryigenga mu Rwanda rigoranye bamwe mu banyamakuru ba bahanga bagiye bahunga abagerageje gusigara bamwe barafungwa abandi bahura n’ihohoterwa ku buryo byagezeho bitera abandi ubwoba bwo kwandika inkuru zicukumbuye no kwandi ku bayobozi bagaragayeho imikorere mibi.
Umuntu ashobora kumva Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda akagirango abanyamakuru baba bahakorera ibijyanye n’umwuga wabo ariko igitangaje usanga bamwe muribo barimo n’abayobozi b’ibitangazamakuru bari muri Betting .
Abatazi Betting ni ubucuruzi abenshi bavuga ko ari urusimbi kuko ibigiyemo usanga kubivamo bitamworoheye aho akora urutonde rw’amakipe y’umupira w’amaguru aba ari bukine ku isi hose agatoranyamo ayo abona ari butsinde agashyiraho amafaranga ayo makipe iyo atsinze aragenda bakamwishyura amafaranga.
Gukina uwo mukino bihera ku mafaranga Magana atatu kugeza kuri za Miliyari bivuze ko bamwe mu bayobozi b’ibibitangazamakuru n’abanyamakuru babonye itangazamakuru ryigenga mu Rwanda cyane cyane iryandika ridashoboka kuko ritabahemba bahitamo kwigira muri Betting umwuga ukaba ugiye kunanirana nihatagira igihunduka.
Umwe mu banyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bibabaje gusanga umuyobozi w’Ikinyamakuru cyangwa umunyamakuru ari muri Betting aho yakabaye yandika inkuru.
BYOSE NTAGIHERUKA GUSUHOKA






Uyu munyamakuru yagize ati “sinabarenganya ahubwo niko ubuzima mw’itangazamakuru ryandika bumeze ,hari ibibazo byinshi mu baturage bakaba bari mu giturage bandika inkuru z’ibibazo bafite ariko barashakisha amaramuko muri Betting birababaje cyane abantu kuba batazi akamaro k’itangazamakuru ryigenga cyane cyane iryandika”.
Umwe mu bayobozi ufite ikinyamakuru gikomeye utarashatse kuvuga amazina ye yagize ati “inzira dusigaje n’imwe gusa izindi zose twarazigerageje ziranga isigaye ni ugusaba kubonana na Perezida Kagame tukamubwira ibibazo byacu n’ubwo kumubona nabyo bitoroshye ariko iyo aza kuba akigikora ikiganiro n’abanyamakuru yakoraga buri kwezi byari kutworohera kuzashaka utubariza ikibazo cyacu kuko natwe turi abanyarwanda nk’abandi bose ,ntago dukwiye gusigazwa inyuma nkaho uyu mwuga kuwukora ari icyaha”.
N’ubwo n’abanyamakuru nabo abenshi badashyiraho akaba ugasanga bahorana ubwoba rimwe na rimwe bagatinya no kwandika inkuru zidafite n’icyo zitwaye biri mu byica uyu mwuga w’itangazamakuru.
Mu itangazamakuru harimo ibibazo byinshi ariko ikingutu gikomeye ni uko ibinyamakuru byigenga byose byahagaze ibikigerageza gishobora gusohoka rimwe mu mezi 3 ,ibindi byarahagaze.
Birababaje kubona imyuga yose mu Rwanda ishyigikirwa ariko byagera ku itangazamakuru ugasanga ryarirengagijwe nkaho nta kamaro.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo bifite itangazamakuru mu nshingano usanga bahora bavuga ko barimo kwiga iki kibazo imyaka n’iyindi ariko cyarabananiye ahubwo ugasanga bavuga amahugurwa ukagirango niyo abanyamakuru bakeneye cyane nayo bakeneye siyo babona.

Abana bacuruza ibinyamakuru babuze ibyo bacuruza kandi babonaga ikibatunga muri uwo mwuga
Ntago byumvikana uburyo isi yose ivuga ko mu Rwanda itangazamakuru ryigenga ryananiranye abayobozi ,inzego za Leta bakwiye kuganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru bagashyiraho imirongo yatuma bakora naho bitari ibyo uzisanga n’abari bataratangira kujya mu rusimbi barugiyemo.
Uyu mwuga ukwiye kuvugururwa ibitangazamakuru bikongera gukora ndetse amahanga akarekeraho kujya akora icyegeranyo ku itangazamakuru agashyira u Rwanda mu myanya ya nyuma kandi bishoboka ko rwaza mu myanya ya mbere.Ikindi ni uko bamwe mu bayobozi bayobora ibigo bifite itangazamakuru mu nshingano bakunda gukoresha ibinyoma cyane kandi biba ari ukwica umwuga .
Uyu mwuga ukwiye kuvugururwa abiyita abanyamakuru ataribo bakawuvamo kuko hari abantu usanga biyita abanyamakuru akamara imyaka itatu nta nkuru ye irasohoka uwo ntago aba ari umunyamakuru ariko ibi byose kugirango bishire ni uko Leta yabigiramo uruhare igahamagaza abafite ibitangazamakuru bakaganira bakungurana ibitekerezo bagashyiraho n’ingamba.
Abanyamakuru bamwe ntibagira ubwishingizi ku buryo hari 5 bamaze gupfa aho yaburaga amafaranga yo kwivuza akingirana mu nzu bagasanga yapfiriyemo ,ubu se abantu nkabo imiryango yabo yabaho ite ?abana babo bazashobora kwiga mu mashuri meza?bazivuza se?n’ibindi byinshi bakeneye gukora kugirango bagire ubuzima bwiza nk’abandi.

Minisitiri Mushikiwabo yatangiye nabi ariko aho yarageze hari hashimishije
Uwavuga ibibazo biri mu itangazamakuru ryigenga cyane cyane iryandika bwacya bukira ariko icya ngombwa ni uko abantu bumva ko ubuzima bw’abanyamakuru bugeze mu kaga aho kwirirwa yandika inkuru ahubwo akirirwa mu rusimbi birababaje cyane.
Abana bacuruza ibinyamakuru byari bibatunze ariko ubu nabo ntibakibona ibyo bacuruza barashomereye ,nta kandi kazi babona kuko kubona akazi ntibyoroshye ariko mu itangazamakuru habamo amafaranga menshi cyane ariko kubona abantu birengagiza uwo mwuga wateza imbere imbaga y’abanyarwanda birababaje ndetse ushobora guha akazi ibihumbi by’abantu.
Minisitiri Mushikiwabo Louise niwe waje asa n’ugiye gushyira itangazamakuru ku murongo ,ashaka kugura inzu nini ibitangazamakuru bizakoreramo ariko uburyo yagiye byatunguye abanyamakuru benshi na Minisiteri y’itangazamakuru iba ivanyweho ibibazo bitangira ubwo kugeza uyu munsi.
Ubwanditsi
3,371 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply