Nyuma ya Gen.Kayumba Nyamwasa ,Paul Rusesabagina na Sankara nabo bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi
— February 5, 2019
Please enter banners and links.

Nyuma ya Gen.Kayumba Nyamwasa n’abandi muri RNC gushyirirwaho impapuro zisaba gutabwa muri yombi ,ubu na Paul Rusesabagina na Sankara nabo bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi kubera ibyaha bashinjwa mu Rwanda.
Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.
Mu minsi ishize nibwo hakomojwe kuri Gen.Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda, ubu undi ni Paul Rusesabagina, umugabo wagizwe intwari ya bamwe kubera filime yamukinweho yiswe Hotel Rwanda, yamurase ubutwari ataharaniye nawe akabwakira.
Rusesabagina yaje kwifatanya n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Callixte Sankara nawe urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kimwe n’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bagashinga umutwe bise MRCD, nk’uko RFI yabitangaje.
Uwo mutwe ni nawo wigambye ibitero biheruka kugabwa mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo.
Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yaje kujya gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Rusesabagina yari umuntu usanzwe ariko uko iminsi yagendaga ishira aza kubonwa nk’umugabo wazamukanye inyota y’ubutegetsi, agera aho ashaka kurisha ubuhamya bufifitse anavugwa mu ishingwa ry’umutwe ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Muri filimi ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho afatwa nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hotel des Milles Collines ndetse abayobejwe nayo bamugize icyatwa kugeza ubwo batangiye kumuhundagazaho ibihembo, kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Ariko hari abantu bibaza niba izo mpapuro zo gusaba ko abavuga batabwe muri yombi hari icyo zizamara bagafatwa kandi baremerewe ubuhungiro n’ibihugu barimo nka Afurika y’Epfo Gen.Kayumba Nyamwasa aba .
6,359 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply