Bobi Wine kumugaragaro yemeye ko azahangana na Peezida Museveni mu matora ya 2021 bitera benshi ubwoba
— February 3, 2019
Please enter banners and links.

Umuhanzi akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine wakuriye mu buzima bwa Ghetto yemeje ko azahatana na Perezida Museveni mu matora ateganyijwe kuba mu 2021 bitera benshi ubwoba.
Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya CNN. Bobi Wine yagiye muri Amerika nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Jamaica aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu akanaririmba mu gitaramo akahava bamwemereye ubwene gihugu.
Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba yavuze ko umugambi we n’abambari be bahuriy muri People Power ari ugukura Perezida Museveni ku butegetsi binyuze mu matora azaba mu 2021.
Ati “Turashaka ko Abagande benshi bazatora biyandikisha niyo nzira yonyine yo gutsinda Museveni. Abantu benshi bansabye kubahagararira njye n’ikipe yanjye twabiganiriyeho navuga ko njye n’ikipe yanjye dukomeje umugambi wo guhangana na Perezida Museveni mu matora ataha.”

H.E Bobi Wine

H.E Museveni Yoweri Kaguta
Kuva Bobi Wine yatorwa tariki 30 Kamena 2017 yagaragaje ko adashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM.
Mu mvururu zatewe n’amatora yo gushaka umudepite wagombaga guhagararira agace ka Arua uwari ugahagarariye yishwe n’abantu batazwi ,zanahitanye umushoferi we, Bobi Wine yarafashwe arafungwa anakorerwa iyicarubozo ku buryo yagiye kwivuriza muri Amerika.
Aherutse gutuma Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwiine, kuri Museveni ko ‘bakeneye intebe ya perezida.
Bobi Wine yakunze kuvuga ko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi kuko ashaje, ndetse ari mu barwanyije cyane ihindurwa ry’ingingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje, yahinduwe bigatuma Museveni yemererwa kongera kwiyamamaza.
Uyu munsi mu gihugu cya Uganda niyo nkuru yiriwe ivugwa mu bantu ndetse no kumbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp aho abenshi wasangaga bavuga ko Bobi Wine yatangiye abantu babyita imikino bavuga ko atatsinda Museveni ariko ubu bamaze kubona ko bitoroshye bitewe n’abantu bamukunda ndetse bamushyigikiye harimo n’abanyamahanga.
3,878 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply