umu amakuru- Isesengura:Abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru banze ko bishyirwa mu byiciro nk’ibyubudehe | Umusingi

Isesengura:Abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru banze ko bishyirwa mu byiciro nk’ibyubudehe

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 habaye inama ku kicaro cy’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)igamije kubereka uburyo bwo gufasha itangazamakuru gutera imbere binyuze mu kwerekana imbuga zikora neza cyangwa izokora nabi hakamenywa impamvu izo zikora nabi zigafashwa.

Bamaze kwerekwa uburyo bizakorwa ibikora neza bikajya mu ibara ry’icyatsi kibisi ,irigerageza rikajya mu ibara ry’umuhondo naho irikora nabi rikajya mu ibara ritukura aribyo abanyamakuru n’abayobozi b’Ibinyamakuru bavuze ko ibyo ari ugushyira ibinyamakuru mu byiciro nkuko bashyize abantu mu byiciro kandi ari ubucuruzi abantu baba barashoyemo amafaranga yabo.

Abari bitabiriye inama babwiye umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Bwana Mugisha Emmanuel ko ibyo ababwira bidashoboka ko batakwemera gushyirwa mu byiciro batabanje kubiganiraho ngo bareba abazajya mu kiciro cya mbere icya kabiri n’icya gatatu n’ibindi byiciro impamvu ituma bajya mu byiciro ari iyihe?ese yaba iterwa n’iki?ese byashoboka ko ibyiciro mu bitangazamakuru bikoresha interenet bivaho?n’ibindi bibazo byinshi birangira ibyo byiciro babyanze.

RMC yo yavugaga ko bashaka kujya bareba ibinyamakuru bishyiraho inkuru zingahe ku munsi ,inshuro zingahe?bakareba ibijyanye n’imyandikire bityo ibishyiraho inkuru nyinshi kandi kenshi ndetse n’imyandikire nta kibazo ifite bigashyirwa mu ibara ry’icyatsi kibisi ibigerageza bigashyirwa mu cyatsi kidafashe n’ibindi bigeragezaho gake mu ibara ry’umuhondo n’ibitagerageza mu ibara ry’umutuku.

Ibi Mugisha Emmanuel yavugaga ko bigamije guca akajagari ariko mu itangazamakuru byagaragaye ko nta kajagari karimo kuko n’ubucuruzi bw’abantu nkuko nta wavuga ko za boutique mu gihugu ari nyinshi zigabanuke ,ubwo uzigabanyije abantu bakora iki kandi ubabwira kwihangira imirimo?.

Bubaye ubwa kabiri abanyamakuru icya rimwe banga ibiba byabateguriwe batabigizemo uruhare cyane cyane nk’ibi babyamaganiye icya rimwe ndetse n’umunyamanganshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonzaga yungamo ati nta kajagari kari mu itangazamakuru ahubwo hanozwe imikorere yo kumenya abanyamakuru n’abatari abanyamakuru hubahirizwe n’amahame agenga itangazamakuru.

Hagaragajwe impungenge zikomeye zo kuvuga uburyo hari ibitangazamakuru biri ku ibere bishyigikirwa na Leta ko aribyo bizashyirwa mu kiciro cy’ibara ry’icyatsi kibisi kubera ko byo bifite amikoro n’ubushobozo ibindi bikajya mu kiciro cy’ibara ritukura bivuze ko kidashoboye kandi hari ibigo bishinzwe gutanga ubushobozi mu buryo butandukanye.

Media High Counci ishinzwe kongerera ubushobozi abanyamakuru n’ibitangazamakuru ariko usanga icyo bakora n’ukujyana abo bashatse mu Turere cyangwa mu Ntara uwo badashatse baramureka ukibaza ubwo bushobozi (Capacity building)itareba gufasha imishinga y’ibinyamakuru yabifasha gutera imbere ukibaza ubwo bushobozi uwababwiye ko kujyana abanyamakuru mu Turere umwaka ugushira n’undi n’undi ko aribyo byateza imbere itangazamakuru.

Bamwe mu bari mu nama bavuze ko ahubwo ari umugambi wo gupyinagaza itangazamakuru n’ubundi risanzwe ritibereyeho aho kuvuga bati hari ibinyamakuru tubona bigerageza twabifasha dute kugirango bitere imbere nkuko ahandi bigenda.

Ahandi usanga Leta igenera amafaranga azakoreshwa ariko mu itangazamakuru nta mafaranga ashyirwamo kandi abarikora n’abanyarwanda nk’abandi bakeneye kubaho neza nk’abandi kandi n’umwuga nk’indi yose ndetse bafite imiryango batunze ,barishyurira abana babo amashuri ,barishyura amafaranga y’umutekano n’ibindi byinshi kuki ho Leta ihirengagiza ahubwo bagashaka no kubabuza uburenganzira bwabo bwo gucuruza nk’abandi kuko itangazamakuru naryo n’ubucuruzi.

Usanga hirya no hino mu nama zitandukanye bahamagaza abanyamakuru ngo mudufashe mutubwirire Abanyarwanda cyangwa abaturage ,ariko ntibatekereze ko uwo munyamakuru arimo gutuma yaje ateze ,imodoka ye ikeneye esanse ,akeneye kwishyura inzu abamo ,akeneye kubaho ,ubwo wibaza ko uwo munyamakuru akorera ubuntu?wibaza ko abayeho ate?kandi mwemera ko itangazamakuru rifite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abari muri iyo nama iyo gahunda bayanze n’ubwo byagaragaraga ko Mugisha Emmanuel ahatiriza ashaka kugirango babyemere ariko bamubwiye ko niba hari nuwamutumye agende amubwire ko babyanze ahubwo bashake inzira yo kwicara n’abanyiri bitangazamakuru baganire uburyo ibyo bintu byashoboka naho ubundi itegeko ryemerera buri muntu wese gukora urubuga ariko urukoreshwaho amakuru akarusabira ibyangombwa kandi ibyo birakorwa ubwo rero nta mpamvu yo gushyira ibitangazamakuru byemewe mu byiciro nk’ibyubudehe mu gihe banyirabyo basanga byabangamira imikorere yabo mu buryo butandukanye.

Abanyamakuru barasobanukiwe bazi ubwenge kuko abenshi umwuga bawumazemo igihe n’ubwo hari ababarwanya banga kubatumira ariko ntiwaza ngo ubabwire gukora ibyo badashaka ngo babyemere ku nyungu zawe ,ibyo mbona barabirenze ari nayo mpamvu babwiye Mugisha bati mugende mukore ubushakashatsi mutwereke abakora nabi mutubwire n’impamvu bakora nabi n’abakora neza uko babishoboye noneho tubiganireho naho ibindi byo yashakaga uwo mushinga wizwe nabi.

Gatera Stanley

3,332 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.