Ikipe ya Rayon Sports yandagaje mukeba APR FC iyitsinda 4-0.
— May 4, 2016
Please enter banners and links.

Mu mukino wahuje ikipe ya APR FC yari yakiriye mukeba wayo wihe byose Rayon Sports,kuri uyu wa kabiri taliki ya 03Gicurasi 2016,warangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye imvura y’ibitego 4-0 APR FC.
Uyu umukino wabereye kuri Stade Amahoro ,waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi aho amakipe yombi yashakaga gutsinda,byongeye kandi izi kipe zihora zihanganye dore ko ari nazo ziza imbere ku rutonde rwa Championa y’u Rwanda icyiciro cya mbere,aho APR FC iza ku mwanya wa mbere, Rayon Sport ikaza iyikurikiye.

Iyu mukino warimo gusatirana gukabije kumpande zombi ariko cyane cyane ikipe ya Rayon Sport dore ko ifite ubusatirizi bukomeye muri iki gihe,bigeze ku munota wa 8 ibinyu byaje guhinduka maze umusore w’umugande Kasirye Devis atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sport.giturutse kuri kufura yari itewe neza na Imanimwe Emmanuel Djabel.
Ubwo ibintu byahise bihindura isura maze ikipe ya APR FC yataka ishaka kwishyura ariko muri uko kwishyura kwayo yiyibagiwe kuko ku munota wa 33 ikipe ya Rayon Sport yahise yerekana ko itaje gukina gusa ahubwo igamije no kuyitsinda maze umusore Kasirye Devis yongera guhindukiza umuzamu Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR FC ku ishoto rikomeye yateye,maze igitego cya kabiri cya Rayon kiba kirinjiye.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sport ku busa bw’APR FC .

Mu gice cya kabiri bamwe mufana n’abakunzi b’APR FC bumvaga ko ikipe yabo igiye kuza yataka ikishyura ibitego yatsinzwe .
Abakinnyi bakigaruka mu kibuga mu gice cya kabiri uwitwa Ismaila Diara w’umunyamali ntiyategere ko umunota ugera wa mbere w’igice cya kabiri ,yahise ishyiramo igitego cya 3 cy’umutwe cya Rayon Sport, maze noneho ibintu bikomeza kuba ubusharire ku ikipe ya APR FC yari isigaye ishaka agatego kamwe k’impoza marira.
Umukino wakomeje gukinwa ikipe zikina gahoro agohoro APR inyuzamo ikataka ariko bamyugariro ba Rayon Sport bari bayobowe na Tubane James bakihagararaho.
Nyuma umukino ugiye kurangira abafana ba Rayon Sport batangiye kurimba bavuga ko bashaka igitego cya kane dore ko nabo bari baratsinzwe na APR FC 4-0 mu mukino wabanjirije uwaherukaga kubahuza.
Ku munota wa 86 umusore Davis Kasirye yaje gutsinda igitego cye Gatatu ari nako atsindira ikipe ye igitego cya 4 maze u mukino urangira gutyo ari ibitego 4-0.
Uyu mukinnyi Davis Kasirye akaba yakoze amateka yo gutsinda ibitego 3 mukino umwe, atarigeze akorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese wakinnye umukino wahuje Rayon Sport na APR FC mu nshoro zose bakinnye.
Nyuma yuyu mukino ikipe ya Rayon Sport yahise yegera APR mu manota aho isigaye iyirusha inota 1 gusa ,kandi ikipe ya Rayon Sport ifite umukino w’ikirarane itarakina ikaba izahura na Etincelles,bivuze ko iramutse iwutsinze yahita inyuraho APR FC igafata umwanya wa mbere, kuri ubu APR FC ifite amanota 46 mu gihe Rayon Sport yo ifite 45.
Zigama Theoneste.
3,241 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply