Kuki abagore aribo bakigaragaraho gukora akazi kavunanye cyane kandi haraje uburinganire?
— May 1, 2016
Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 1 Gucurasi 2016 cyakoze isesengura ku bagore bagikora imirimo ivunanye kandi haraje uburinganire.
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bavuga ko uburinganire butaragera mu cyaro nkuko bwageze mu migi itandukanye yo mu Rwanda ndetse no ku isi yose usanga mu cyaro uburinganire bukiri inyuma cyane.
Mu Rwanda uko biri kuko mu Nteko bivugwa ko abagore baruta abagabo n’ubwo bakwiye kuba 50% kugirango izina uburinganire ribe rikoreshejwe neza kuko bivuga kuringanira nta uruta undi.
Mu Nteko ishingamategeko abagore bamaze kugera hejuru ya 60 nkuko bivugwa ariko mu bindi bihugu uburinganire usanga bukiri hasi cyane aho usanga umugore ariwe ujya gusenya inkwi zo gutekesha ,Kwikorera amazi ,kwikorera ibitebo by’imiwembe cyangwa imineke n’ibindi bicuruzwa ibyo no mu Rwanda nta mugabo uragaragara yikoreye agatebo acuruza buri gihe baba ari abagore.Iyo ubonye ifoto y’umugore wikoreye ibintu biremereye wowe utekereza iki muri wowe?.

Usanga abagabo bakoresha amagare ,moto ,imodoka ariko kuki abagore bo bikorera ku mitwe ibiremereye?abagore bo ntibakwigishwa uburyo bwo gukoresha igare aho bibaye ngombwa?bakagishwa .
Hari umugabo utarashatse ko tuvuga amazina ye mu nama muri Hotel imwe muri Kigali yagize ati “abagore ntibakwiye kuvunika ukundi kuko amezi 9 amara atwite ntago aba akwiye kongera kuvunika ukundi”.

Abafite inshingano mu kwigisha uburinganire mu miryango nka Minisiteri y’Umuryango na Profamme n’indi miryango itandukanye iracyafite akazi gakomeye ko kwigisha abagore ko batagomba kuvunika bakora akazi kavunanye bonyine badafatanije n’abagabo babo.
Undi nawe yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko umugabo n’umugore mu cyaro bajya guhinga bahingura umugore akajya kuvoma umugabo yicaye aruhuka ,umugore yazana amazi ayikoreye ku mutwe akajya mu gikoni gutekera umugabo ati ibyo bintu mucyaro biracyahari kandi ubwo sibwo buringanire bucyenewe.
Hari n’abumva uburinganire bakabwitwaza kubangamira abandi rimwe na rimwe bigateza amahane mu miryango ,ibi byose n’ingaruka zo kutamenya uburinganire icyo ari icyo .
Hagomba kubaho ubwumvikane buhagije mu muryango umwe ntiyumve ko abangamiwe cyangwa abangamiye undi bityo ikigiye gukorwa kikaganirwaho buri muntu akagikora n’umutima umwe nibwo uburinganire buba bugezweho.

Benshi bemeza ko mu Rwanda intambwe yatewe ariko nahandi niko bigomba kumera kugirango ingaruka zo muri ibyo bihugu bindi bitzajya bidndiza uburinganire bwo mu Rwanda.
Gusa icyavuzweho cyane muri iyi nkuru n’abagore usanga bakikorera ibintu biremereye kandi abagabo babo batabyikorera ,urugero abacuruza udutaro ,mu cyaro barakikorera amajerekani y’amazi mu gihe abagabo bakoresha amagare nkaho abagore bo batashobora gutwara amagare .
Bimwe na bimwe bavuga ko ari umuco ubitera ariko hakwiye imbaraga mu guhindura imyumvire yabakivuga ko umugore ariwe ukora akazi ko mu rugo.
Gatera Stanley
3,263 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply