umu amakuru-  Kuki Perezida Kagame yahisemo gusura Akarere ka Ngoma mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba ? | Umusingi

Nambaje Odeth  Kuki Perezida Kagame yahisemo gusura Akarere ka Ngoma mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba ?

Please enter banners and links.

Nambaje Odeth

 

Abantu batandukanye bibajije impamvu Perezida Kagame yahisemo gusura Akarere ka Ngoma mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba birabayobera.Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyacukumbuye impamvu yahisemo Akarere ka Ngoma mu Turere 7 twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Impamvu ya mbere ni uko mu ba Meya bose bayobora Uturere tugize Intara y’iburasirazuba uwa Ngoma ariwe ukora cyane kubarusha kuko mbere y’uko usura abandi urabanza ugasura ukora n’abandi bakagira ishyari ryo gukora cyane kugirango nabo ubutaha azabasure.

Nambaje-Aphrodis-Mayor-wa-Ngoma-ubwo-yahabwaga-igihembo-cyuwaje-muri-abatu-bambere-mu-kwesa-imihigo-ya-201415

Meya wa Ngoma Nambaje Aphrodis

Ikinyamakuru Umusingi kigendeye ku manota y’Uturere mu mihigo usanga Akarere ka Ngoma gahora ku mwanya wa 2 bivuze ko uyu mwaka gashobora kuza ku mwanya wa mbere.

Kugirango dukore iyi nkuru ni uko abantu bibazaga icyo Perezida Kagame yaba yaragendeyeho guhitamo Akarere ka Ngoma bityo Ikinyamakuru Umusingi gikora isesengura ry’ibyo yaba yaragendeyeho ahitamo Ngoma.

Reba uko Uturere twakurikiranye mu manota mu myaka 2 ishize Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa 2 .

Nambaje 2

Meya wa Ngoma ari iruhande rwa Perezida Kagame n’abandi ba Meya umunsi wo gutangaza amanota y’Uturere tweseje imihigo

Uko uturere twarushanyijwe mu manota mu mwaka 2013-2014

01 Kicukiro 76.1
02 Ngoma 75.8
03 Ngororero 75.7
03 Huye 75.7
05 Kirehe 75.6
06 Kayonza 75.2
07 Gisagara 75.1
07 Nyanza 75.1
09 Nyagatare 74.7
09 Nyaruguru 74.7
11 Karongi 74.6
12 Rusizi 74.5
13 Bugesera 74.4
14 Gicumbi 74.3
15 Gakenke 74.2
16 Kamonyi 73.9
17 Nyamasheke 73.7
18 Rutsiro 73.6
19 Nyarugenge 73.5
20 Burera 73.4
21 Nyamagabe 73.3
22 Nyabihu 72.9
23 Muhanga 72.2
24 Ruhango 72.1
25 Rulindo 71.8
25 Rubavu 71.8
27 Musanze 71.7
28 Gasabo 71.6
28 Rwamagana 71.6
30 Gatsibo 70.7

No mu mwaka wa 2014/2015 Akarere ka Ngoma nanone kaje ku mwanya wa 2 n’amanota 81%

Uko uturere dukurikirana mu mihigo ya 2014-2015:

1.Huye 83%
2.Ngoma 81%
3Ngororero 80,5%
Nyanza
5.Kicukiro 79%
Burera
7.Nyamagabe 78,7%
8.Gasabo 78,2%
9.Nyagatare 77,8%
10.Muhanga 77,7%
Rwamagana
12.Gisagara 77,6%
13.Musanze 77,4%
Kirehe
15. Rubavu 77,1%
16.Nyamasheke
17.Nyaruguru
18.Ruhango
Gicumbi
20.Kayonza
21Rulindo
Nyabihu
23.Rutsiro
24.Gatsibo
25. Bugesera
26.Nyarugenge
27.Rusizi
28. Kamonyi
29. Karongi
30. Gakenke

Umuyobozi w’ako Karere ka Ngoma yitwa Nambaje Aphrodis akaba akomeje kugaragaza ko akora nyabyo kuko Akarere ka Ngoma ayoboye kuba gahora mu myanya 2 ya mbere n’ikimwe mu bigaragaza ko azi akazi ndetse ashoboye.

Ibijyanye no gukora aribyo bituma aka Karere kaza ku mwanya wa 2 na Perezida Kagame ubwo yasuraga aka Karere Kuwa 29 Mata 2016 yabasabye gukomeza gukora umurimo unoze kugirango barwanye ubukene biteze imbere.

ChHzUaPUoAE1Lgi

Perezida Kagame yasuye Akarere ka Ngoma

 

Perezida Kagame akaba yaremereye abaturage ba Ngoma umuhanda wa Kaburimbo wa Ngoma –Nyanza ko ugiye gutangira mu gihe cya vuba ,ibyo byose n’ibikorwa bigirira abatuarage akamaro ku buzima bwabo kandi bizanwa n’ubuyobozi bwiza.

Akarere ka Ngoma iyo ukagezemo ubona ari Akarere keza ko waturamo ukabona aho uhahira ibiryo ,ukivuza ,abana bakiga ndetse ubona ari Akarere gafite iterambere .

Gatera Stanley

 

 

2,989 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.