umu amakuru-  Osama Bin Laden ntago yapfuye -Edward Snowden | Umusingi

Edward-SnowdenBin-Laden (1)  Osama Bin Laden ntago yapfuye -Edward Snowden

Please enter banners and links.

Edward-SnowdenBin-Laden (1)

 

Uwahoze ari umukozi wa CIA muri America witwa Edward Snowden yatangaje ko afite gihamya ko Osama Bin Laden atapfuye nkuko abantu babizi ko yishwe mu mwaka wi 2011 yishwe n’ingabo z’America muri Pakistan.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Moscow Tribune Snowden yavuze  ko Osama ariho ndetse aba ahitwa Bahamas akaba akibona umushahara we uturutse muri CIA .

Uyu Snowden akaba yarakoreraga ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze muri America akaba yarahungiye mu gihugu cya cy’uBurusiya (Russia).

Snowden yatangarije Ikinyamakuru agira ati “mfite ibimenyetso nizera neza ko Osama ari muzima ndetse agihembwa umushahara we bisanzwe na CIA”.Aracyahembwa $100,000 buri kwezi kuri Accaunt ye yo muri  Nassau bank ndetse iyo niyo ye bwite .

Snowden akomeza avuga ko atazi neza aho aherereye ariko muri 2013 nzi neza ko yabaga mu nzu ye n’abagore be 5 n’abana benshi .

Osama-Bin-Laden-ppcorn

Snowden uzwiho kumenya amabanga y’ibihugu cyane cyane ibyo Ameica ikora biba bitemewe n’amategeko ndetse aribyo byatumye ahunga muri America yakoreraga akaba yemeza ko America yahimbye urupfu rwa Osama Bin Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Al-Qaeda .

Nkuko iyi nkuru tuyikesha BBC Snowden avuga ko amakuru afite ari uko Osama Bin Laden yatwawe ahantu hataramenyekana neza muri Bahamas ndetse ameze neza.

Yakomeje avuga ko CIA yapanze urupfu rwe maze babeshya abantu ko bamwishe ariko njye ndabizi ko ariho kandi ni muzima Snowden uko avuga.

Kubera ko abantu bazi ko America yamwishe nta n’umwe ukimushakisha kuko bazi ko yapfuye ariko Snowden akavuga ko afite ibimenyetso ko ari muzima.

Avuga ko uwabona Osama adafite ubwanwa ,atambaye ikote rya gisirikare nta wamenya ko ariwe biroroshye kuvuga ko yapfuye bakamuhindura isura dore ko yari umukozi wa CIA n’ubu agihembwa amafaranga yahembwaga.

Snowden akaba avuga ko ibya Osama azabivugaho neza mu gitabo yanditse kuri Osama agiye gushyira kumugaragaro vuba.

Leta ya America ikaba ishakisha uyu Snowden ndetse ikaba umushinja kumena amabanga y’igihugu akayaha abanyamakuru.

Ikinyamakuru ppcorn .com kikaba cyaranditse kivuga ko urupfu rwa Osama rwateguwe kugirango Perezida Obama azongere yiyamamaze atsinde ko yishe umuyobozi wa Al-Qaeda kuko muri America buri mu Perezida asiga inkuru izahora imuvugwaho nkuko Bush yagiye muri Iraq akica Saddam Hussein .

Iki gitangazamakuru kivuga ko igikomangoma  William na  Kate Middleton umunsi bari bapanze kwica Osama byo kubeshya babamenyesheje kuko niwo munsi bagombaga gutangaza ko bagiye kujya mu kwezi kwa buki bityo gahunda yabo irahindurwa kugirango bazabone uko bavugwa mu itangazamakuru kuko inkuru ya Osama ko yishwe niyo yari kuvugwa kurusha iyabo.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko hari andi makuru yavugaga ko ahubwo Osama yari yarapfuye mbere ahubwo batangaza urupfu rwe ku italiki ya 1 Gicurasi 2011 umunsi w’abakozi ndetse umunsi Illuminati yizihiza isabukuru y’amavuka yavukiyeho.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Gatera Stanley

 

4,403 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.