Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cy’Ubuyapani.
— April 14, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu taliki 13 Mata 2016 ,mu gihugu cy’uBuyapani mu gace ka Kumamoto ,umutingito ukomeye washenye amazu ndetse wangiza n’ibindi bintu bitandukanye.
BBC yanditse ko uyu mutingito wagaragaye mu mu burasirazuba bw’umujyi wa Kumamoto mu kirwa cya Kyushu mu gihugu cy’uBuyapani, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu saa tatatu n’iminota makumyabiri n’itandatu ku isaha ngenga masaha GMT.
Nkuko byatangajwe n’ibiro bikuru bishinzwe iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere cy’Ubuyapani (Meteology ) ngo uyu mutingito wari uri kugipimo cya Magnitude ya 6.4.

Police yo mu mujyi wa Kumamoto aho uyu mutigito wabereye ,yatangaje ko usibye inzu zangijwe n’uyu mutingito, ibindi biracyakorwaho igenzurwa kugira ngo hamenyekane byanyabyo ibyo uyu mutingito waba wangije nabo waba wahitanye.
Itangazamakuru ryo mu Buyapani ryatangaje ko ubwo uyu mutingito wabaga umuriro wakaga cyane mu nyubako zo mu gace ka Mashiki,aka kakaba gaherereye mu mujyi Kumamoto.

Iri tangazamakuru kandi ryakomeje rivuga ko hari ababonye umugore wari wagwiriwe n’amazu yari yashenkwe n’uyu mutingito icyakora Police yo ikaba ntacyo yigeze itangaza ku makuru yuyu mugore.
Nkuko BBC ikomeza ibivuga ngo ingendo za gare ya Moshi nazo zahagaritswe kubera uyu mutingito.
Umuvugizi wa leta y’uBuyapani nawe yatangaje ko uyu mutingito wangije ndetse ugasenya amazu meshi cyane ariko ingano n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana kubera ko hagikorwa igenzurwa, bityo bikaba biza ku menyekana nyuma hamaze gukorwa igenzura.
Si ubwa mbere umutingito wibasira iki gihugu kuko no mu kwezi kwa gatatu muri 2011 mu gace ka Fukushima Daiichi umutingito wo mubwoko bwa Tsunami wabarirwaga ku gipimo cya Magnitude 9 ,wahabaye maze abarenga 18,000 bakahasiga ubuzima abandi bakaburirwa irengero ndetse ukanangiza byinshi.
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
ZIGAMA Theoneste.
2,870 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply