Umunyamakuru Kayumba Casimiry yitabye Imana mu buryo butunguranye
— January 16, 2018
Please enter banners and links.

Umunyamakuru akaba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya, Casimiry Kayumba, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2018 mu buryo butunguranye.
Kayumba w’imyaka 56 wari umaze igihe kinini mu itangazamakuru, yitabye Imana atamaze iminsi arwaye kuko no kuwa Gatandatu yiri ku kazi nkuko bivugwa n’abari kumwe nawe.
Umuyobozi wa Rushyashya, Burasa Jean Gaulbert, yabwiye ibinyamakuru ko kuri uyu wa Mbere bavuganye kuri telefone yumva ameze neza.
Yagize ati “Ejo yiriwe mu rugo ntabwo yakoze, namuhamagaye mu ma saa tanu mubaza impamvu ataje ku kazi arambwira ngo aribuze.”
Yakomeje agira ati “Yarembye mu ma saa cyenda bamutwara ku kigo nderabuzima cya Ndera, bamugejejeyo akomeza kuremba bamwohereza ku bitaro bya Kibagabaga, yaguye mu nzira ajyayo. Ntabwo turamenya icyamuhitanye.”
Umurambo wa Kayumba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga.Imana imuhe iruhuko ridashira kandi n’umuryango we ukomeze kwihangana.
Guhera mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1994, Kayumba yabaye umunyamakuru w’Ikinyamakuru Business Times cyo muri Tanzania.
Mu 1998 yari umuyobozi w’Ikinyamakuru cye yatangije ageze mu Rwanda Ukuri Newspaper kuri ubu kitagikora.
Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2006 yabaye komiseri mu nama y’Igihugu y’Itangazamakuru.
Kayumba asize umugore n’abana bane.
3,121 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply