Bitunguranye Perezida Kagame yirukanye aba Minisitiri 2 Papias w’Uburezi na Jean Philbert w’Ikoranabuhanga
— December 6, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, bitunguranye Perezida Kagame yirukanye abaminisitiri babiri ndetse anashyiraho abandi bayobozi bashya mu nzego nkuru za Leta.
Mu birukanywe harimo Dr Papias Musafiri Malimba wari Minisitiri w’Uburezi na Jean Philbert Nsengimana w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Ibumoso :Jean Philbert Nsengimana,Iburyo :Dr Papias Musafiri Malimba
Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida Kagame Paul, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yashyizeho Eugene Mutimura nka Minisitiri mushya w’Uburezi asimbuye Dr Papias Musafiri Malimba, ndetse na Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho bwana Jean de Dieu Rurangirwa, asimbura Jean Philbert Nsengimana wari umaze igihe kirekire ayobora iyi Minisiteri yahoze inabarizwamo ibijyanye n’urubyiruko.

Eugene MutimuraMinisitiri mushya w’uburezi


Uretse aba bayobozi bakuru, Perezida Kagame yanashyizeho Olivier Kayumba nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, ndetse na Bwana Francis Musoni agirwa Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
2,647 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply