Hari agakino ka politike gakinirwa mu binyamakuru hagati y’ibihugu Uganda ,uRwanda na Kenya kataramenyekana
— November 22, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi hari kugaragara inkuru zitandukanye mu binyamakuru bitandukanye mu bihugu nka Uganda ,uRwanda na Kenya ariko abantu bakibaza ikibyihishe inyuma kuko bigaragara ko hari abanyapolitike babyihishe inyuma.
Mu minsi yashize mu binyamakuru byo muri Uganda ariho agakino katangiriye handitswe inkuru ko umubano wa Uganda n’uRwanda utameze neza ndetse hashimutirwayo umunyarwanda Rene Rutagungira ubu ufungiwe muri icyo gihugu.
Mu Rwanda naho handitswe inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Bwiza.com n’ibindi byinshi bivga ko havugwa intambara y’ubutita hagati ya Uganda n’uRwanda ariko biyikesha bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda nka chimpreports.com.
Kuwa 20 Ugushyingo 2017 nanone mu gihugu cya Uganda ibinyamakuru nka Redpaper na chimpreports byanditse inkuru biyikesha Ikinyamakuru Rushyshya bivuga ko icyo kinyamakuru cyanditse inkuru ivuga ko Perezida Museveni ashaka gukura Perezida Kagame ku butegetsi ndetse icyo kinyamakuru cya Redpaper kikaba cyarahagaritswe n’inzego z’umutekano n’abanyamakuru bacyo bamwe bafungiye ahitwa Nalufenya.
Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byanditse bivuga ko CMI ya Uganda ifata impunzi z’abanyarwanda izikangisha kuzigarura mu Rwanda izishakamo amafaranga ,ibindi nabyo bikavuga ko Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.
Ikindi kinyamakuru cyanditse ko hari ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa The nairobian cyanditse ko hari umugambi wo gufata Abanyarwanda bari muri Uganda hibanzwe cyane ku bahoze ari abasirikare, ngo hacurwe ibirego byubakiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, intego ari ugusiga u Rwanda icyasha mu maso y’amahanga.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aturuka muri Uganda kandi yizewe ni uko inzego z’umutekano za Uganda impamvu zafunze Ikinyamakuru cya Redpaper ndetse kigafunga n’abanyamakuru ari uko bashaka kumenya uwabahaye amakuru bivugwa ko icyo kinyamakuru cyatangaje ashobora guteza ikibazo.
Amakuru yatangiye kuvugwa ko bakeka ko inkuru cyanditse ishobora kuba yarashyuwe n’abantu barwanya ubutegetsi bwa Museveni.
Abakurikirana ibya politike bavuga ko hashobora kuba hari abihishe inyuma y’inkuru zimaze iminsi zisohoka mu binyamakuru byaba ibyo mu Rwanda cyangwa muri Uganda kirimo politike.
Uganda gufunga ibinyamakuru si ubwa mbere kuko bigeze gufungaho ikinyamakuru kitwa Monitor gisohoka buri munsi ariko ikiza bahita barega mu Nkiko bakaburana ,iyo ikinyamakuru gitsinze kishyurwa ibyo cyahombejwe.
Handitswe byinshi ko Gen.Kayumba Nyamwasa aza muri Uganda akahakorera inama ashyigikiwe na Uganda ndetse havugwa ikibazo cya Rujugiro wahunze igihugu akaba akorera muri Uganda n’ibindi byinshi.
Muhungu John -Kampala
3,276 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply