Nyuma ya Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana yandikiye ADEPR ayinenga uburyo yambwambuye inshingano z’ubupasiteri
— October 28, 2017
Please enter banners and links.

Abantu batangiye kwibaza byinshi nyuma yo kubona abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR bamburwa inshingano z’ubupasiteri bakaba bose bandika banenga ubuyobozi bushya bwabasimbuye uburyo babambuye ubupasitori ataribwo .
Kuwa 27 Ukwakira 2017 nibwo uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, Bishop Sibomana Jean, yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu, avuga ko icyemezo bwafashe cyo kumwambura inshingano za gipasiteri nta shingiro gifite ahubwo asaba ko bwamusura bukamenya imibereho ye.

Urwandiko rwa Bishop Sibomana Jean

Urwandiko rwandikiwe Bishop Sibomana Jean
Amabaruwa yambura inshingano z’ubupasiteri Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom , avuga ko ADEPR yayashingiye ku ‘myitwarire mibi yabagaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo nk’uko bigaragazwa muri raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR n’izindi mpamvu.’
Ku itariki ya 6 Ukwakira 2017, Bishop Rwagasana Tom yahise asubiza ADEPR ko ibyo bashingiyeho bamwambura inshingano nta gaciro bifite ndetse avuga ko ari ukumutesha agaciro muri rubanda.
Kuri ubu Bishop Sibomana na we yanditse ibaruwa igaragaza ko ibyashingiweho yamburwa inshingano atabyemera.
Yagize ati “Nta nama n’imwe yateranye mu nzego zose zo muri ADEPR maze ngo mpamagazwe, nerekwe iyo myitwarire mibi no kutaba inyangamugayo mu micungire y’umutungo nk’uko mubivuga mu rwandiko rwanyu. Raporo y’igenzura ku micungire y’umutungo muvuga ko mwashingiyeho biteye isoni kuko atari twe yakorewe kandi uyu munsi mukaba mutarigeze muyingaragariza ngo nerekwe kandi mumbaze ibindeba bidatunganye. Kuki mubigira ibanga niba nta kindi kibyihishe inyuma?”.
Muri iyi baruwa, akomeza agira ati “Biratangaje ukuntu usomye urubanza rumpamya icyaha mbere yuko ruba, ibi bikaba biteye urujijo ku bakirisitu ba ADEPR n’abandi bifuza kumenya ukuri ku bituvugwaho. Mu bubasha biro nyobozi ihabwa n’amategeko agenga ADEPR ibyo kutwambura inshingano ntibirimo”.
Asoza iyi baruwa agira ati “Mwene data muri Kirisitu, ukaba n’Umuvugizi wa ADEPR, ndabasaba mwebwe ubwanyu n’abo mufatanyije ubuyobozi mu nzego zitandukanye, kubanza gutera intambwe y’urukundo mugasura abo muvuga ko mwambuye inshingano, mukamenya n’ubuzima babayemo burimo uburwayi n’ibindi kuva aho bahuriye n’iki kigeragezo. Mbifurije amahoro n’imigisha bibonerwa muri Kirisitu Yesu.”
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo aba bagabo bahoze bayoboye Itorero rya ADEPR batawe muri yombi. Tariki ya 30 Gicurasi 2017, abagize Inteko Rusange ya ADEPR bahuriye mu nama idasanzwe, batora abasimbura abari bafunze.
Hirya no hino byatangiye kuvugwa vugwa ko n’abayobozi bashya bashobora guhura n’ibibazo batitonze kubera gufata ibyemezo nk’ibi kuko hari abo bitashimishije kandi bakomeye muri ADEPR.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko adusaba amazina ye kuyagira ibanga yagize ati “Yewe ndabona abayobozi bacu bashya basa n’abafite inyota y’ubuyobozi kuko gufata icyemezo nka kiriya cyo kwambura abahoze ari abayobozi batababajije wa mugani n’ikibazo turakibona kuki batabanje bakabatumiza bakabereka ibyo bashinjwa bakaza cyangwa bakanga bakabona gufata icyemezo n’ubundi ko ntawari kubabuza ariko bakaba bikuyeho urubanza none dore bitangiye guteza rwaserera”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kongera kubaza Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem niba uru rwandiko rwa 2 yandikiwe na Bishop Sibomana Jean yarubonye n’icyo aruvugaho dore ko ubwo twamubazaga ku rwa Bishop Tom Rwagasana yavuze ko atararubona nta nicyo yaruvugaho uru tukaba tutashoboye kuvugana nawe kuri Telephone ye igendanwa.
3,606 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply