umu amakuru- Ruhango:Abajura bitwaje imbunda bateye BK ya Buhanda bica umukozi wayo | Umusingi

Ruhango:Abajura bitwaje imbunda bateye BK ya Buhanda bica umukozi wayo

Please enter banners and links.

Ruhango – Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu mugoroba abajura batanu bitwaje intwaro bateye Banki ya Kigali ishami rya Buhanda binjiramo barasa bamwe mu bakozi ba Banki umwe muri bo ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka. Birakekwa ko hari n’amafranga batwaye.

Abaturage kuri centre ya Buhanda bahise bahurura bumvise amasasu, babwiye umunyamakuru wacu ko buri mujura muri aba yari yitwaje imbunda kandi harimo abari bambaye imyenda isa n’iya gisirikare.

Umwe mu baturage bari hano hafi yabwiye Umunyamakuru  ko baje ari abajura batanu bageze ku muryango wa Banki  uhacunga umutekano (security) umwe afata umwe muri bo maze bagenzi be bahita bamujombagura ibyuma mu bitugu ariruka.

Undi ucunga umutekano wa Banki ngo yahise arasana nabo ariko bamurusha imbaraga akizwa n’amaguru agaruka nyuma.

Abakozi ba Banki imbere bumvise amasasu bahise bafunga inzugi ariko aba bajura babasha kwinjira imbere barashe inzugi, batatu ngo nibo binjiye babiri basigara hanze babacungiye nk’uko uyu wari hafi abivuga.

Ati “Barashe amasasu menshi cyane, harimo ayo barashe bica urugi, n’ayo barashe bageze imbere muri Banki bashaka kwica cofre-fort. Natwe hano kuri centre twavuzaga induru bakaturasamo amasasu ngo tutahegera.”

Kugeza ubu umukobwa umwe wakoraga muri iyi bank tumaze kumenya izina rya Kezia gusa niwe wahitanywe n’amasasu y’aba bajura. Yari umu-cashier muri iyi Bank.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP. Emmanuel Kayigi, yemeje ayo makuru  ko abo bajura bari bitwaje imbunda bahise bica umwe.

Yagize ati “Ubwo bujura bwabayeho, twatangiye ubutabazi, hari umwe warashwe arapfa n’abandi batatu bajyanywe kwa muganga, ibindi tuzabibatangariza ejo turacyashakisha abakoze ubwo bujura.”

Abakozi bandi babiri barimo na Manager w’iri shami bakomerekejwe n’amasasu bajya kuvurirwa ku bitaro bya Gitwe.

Kugeza ubu kandi ntibiramenyekana niba aba bajura bibye amafranga ya Banki kuko umunyamakuru wacu uriyo avuga ko ngo cofre-fort ya Banki igifunze.

Kuri iyi Banki ubu hari abantu benshi cyane, inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Aba bajura nta n’umwe kugeza ubu wabashije gufatwa kuko bahise bacika inzego z’umutekano zitarahagera.

Aba bajura bamaze kwiba basohotse muri Banki inzego z’umutekano zitarahagera baciye inyuma ya Banki bagenda n’amaguru barasa bishakira inzira ntihagira ufatwa muri bo.

Iki gikorwa gisa n’ikizweho cyane n’aba bajura kuko mu kwezi gushize nabwo mu masaha y’umugoroba bateye iyi Banki ya BK aha ku Buhanda ariko bwo bikanga inzego z’umutekano barahunga.

Mu myaka itatu ishize aha kuri centre ya Buhanda kuri Banki Populaire yaho naho hatewe n’abajura bitwaje intwaro bariba banica umukozi waho witwaga Frederic.

 

 

3,492 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.