Ruhango:Abajura bitwaje imbunda bateye BK ya Buhanda bica umukozi wayo
— October 24, 2017
Please enter banners and links.

Ruhango – Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu mugoroba abajura batanu bitwaje intwaro bateye Banki ya Kigali ishami rya Buhanda binjiramo barasa bamwe mu bakozi ba Banki umwe muri bo ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka. Birakekwa ko hari n’amafranga batwaye.
Abaturage kuri centre ya Buhanda bahise bahurura bumvise amasasu, babwiye umunyamakuru wacu ko buri mujura muri aba yari yitwaje imbunda kandi harimo abari bambaye imyenda isa n’iya gisirikare.
Umwe mu baturage bari hano hafi yabwiye Umunyamakuru ko baje ari abajura batanu bageze ku muryango wa Banki uhacunga umutekano (security) umwe afata umwe muri bo maze bagenzi be bahita bamujombagura ibyuma mu bitugu ariruka.
Undi ucunga umutekano wa Banki ngo yahise arasana nabo ariko bamurusha imbaraga akizwa n’amaguru agaruka nyuma.
Abakozi ba Banki imbere bumvise amasasu bahise bafunga inzugi ariko aba bajura babasha kwinjira imbere barashe inzugi, batatu ngo nibo binjiye babiri basigara hanze babacungiye nk’uko uyu wari hafi abivuga.

Ati “Barashe amasasu menshi cyane, harimo ayo barashe bica urugi, n’ayo barashe bageze imbere muri Banki bashaka kwica cofre-fort. Natwe hano kuri centre twavuzaga induru bakaturasamo amasasu ngo tutahegera.”
Kugeza ubu umukobwa umwe wakoraga muri iyi bank tumaze kumenya izina rya Kezia gusa niwe wahitanywe n’amasasu y’aba bajura. Yari umu-cashier muri iyi Bank.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP. Emmanuel Kayigi, yemeje ayo makuru ko abo bajura bari bitwaje imbunda bahise bica umwe.
Yagize ati “Ubwo bujura bwabayeho, twatangiye ubutabazi, hari umwe warashwe arapfa n’abandi batatu bajyanywe kwa muganga, ibindi tuzabibatangariza ejo turacyashakisha abakoze ubwo bujura.”
Abakozi bandi babiri barimo na Manager w’iri shami bakomerekejwe n’amasasu bajya kuvurirwa ku bitaro bya Gitwe.
Kugeza ubu kandi ntibiramenyekana niba aba bajura bibye amafranga ya Banki kuko umunyamakuru wacu uriyo avuga ko ngo cofre-fort ya Banki igifunze.
Kuri iyi Banki ubu hari abantu benshi cyane, inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Aba bajura nta n’umwe kugeza ubu wabashije gufatwa kuko bahise bacika inzego z’umutekano zitarahagera.
Aba bajura bamaze kwiba basohotse muri Banki inzego z’umutekano zitarahagera baciye inyuma ya Banki bagenda n’amaguru barasa bishakira inzira ntihagira ufatwa muri bo.
Iki gikorwa gisa n’ikizweho cyane n’aba bajura kuko mu kwezi gushize nabwo mu masaha y’umugoroba bateye iyi Banki ya BK aha ku Buhanda ariko bwo bikanga inzego z’umutekano barahunga.
Mu myaka itatu ishize aha kuri centre ya Buhanda kuri Banki Populaire yaho naho hatewe n’abajura bitwaje intwaro bariba banica umukozi waho witwaga Frederic.
3,492 total views, 1 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply