Kamonyi: Umugabo yishe murumuna we amukubise icupa ku mutima bapfuye amasambu
— October 24, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2017 Umugabo witwa Havugimana Vincent wo mu Kagali ka Gihara Umurenge wa Runda Akarere ka Kammonyi yishe murumuna we witwa Gasimba Simon amukubise icupa ku mutima. Intandaro y’ubu bwicanyi ikaba ari ibibazo by’amasambu aba bavandimwe bari bamaranye igihe bafitanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo aba bavandimwe bavuganye nabi ubwo bari mu kabari basangira inzoga maze batangira kurwana, nibwo Havugimana yaje gufata icupa arikubita murumuna we Gasimba mu mutima yikubita hasi ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu Havugimana akimara kwica murumuna we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinwe umutekano zifatanyije n’abaturage.
Yagizez ati “ Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. nibwo Havugimana Vincent yishe murumuna we Gasimba Simon amukubise icupa mu mutima bapfuye ibibazo by’amasambu, maze ahita atoroka.”
IP Kayigi yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo bari mu kabari barimo gusangira, maze baza kuvugana nabi bararwana Havugimana amukubita icupa ahita yikubitahasi arapfa .
IP Kayigi yanavuzez ko amakimbirane muri uyu muryango w’abantu 10 yatangiye ubwo Se ubabyara yamaraga gupfa, kuva ubwo hatangira kumvikana umwuka mubi kubera amasambu y’umuryango.
Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo bamenye amakuru yimbitse kuri urwo rupfu no gushakisha uwo ukekwaho kwica umuvandimwe we kugira ngo akurikiranwe.
2,969 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply