Kamonyi: Umugabo yishe murumuna we amukubise icupa ku mutima bapfuye amasambu
— October 24, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2017 Umugabo witwa Havugimana Vincent wo mu Kagali ka Gihara Umurenge wa Runda Akarere ka Kammonyi yishe murumuna we witwa Gasimba Simon amukubise icupa ku mutima. Intandaro y’ubu bwicanyi ikaba ari ibibazo by’amasambu aba bavandimwe bari bamaranye igihe bafitanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo aba bavandimwe bavuganye nabi ubwo bari mu kabari basangira inzoga maze batangira kurwana, nibwo Havugimana yaje gufata icupa arikubita murumuna we Gasimba mu mutima yikubita hasi ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu Havugimana akimara kwica murumuna we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinwe umutekano zifatanyije n’abaturage.
Yagizez ati “ Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. nibwo Havugimana Vincent yishe murumuna we Gasimba Simon amukubise icupa mu mutima bapfuye ibibazo by’amasambu, maze ahita atoroka.”
IP Kayigi yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo bari mu kabari barimo gusangira, maze baza kuvugana nabi bararwana Havugimana amukubita icupa ahita yikubitahasi arapfa .
IP Kayigi yanavuzez ko amakimbirane muri uyu muryango w’abantu 10 yatangiye ubwo Se ubabyara yamaraga gupfa, kuva ubwo hatangira kumvikana umwuka mubi kubera amasambu y’umuryango.
Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo bamenye amakuru yimbitse kuri urwo rupfu no gushakisha uwo ukekwaho kwica umuvandimwe we kugira ngo akurikiranwe.
2,835 total views, 1 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply