Isomwa ry’urubanza rwa ba Rwigara ryasubitswe abantu bati irusubikwa rya buri gihe ..
— October 21, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 Saa cyenda zibura iminota micye Inteko y’abacamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, abaregwa bo bari bageze muri iki cyumba mbere. Abacamanza batangaje ko isomwa ry’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubitswe.
Abacamanza babanje kwicaraho umwanya muto, maze uyobora inteko yabo avuga ko mu iburanisha riheruka bari basezeranyije ababuranyi ko imyanzuro isomwa uyu munsi saa cyenda z’amanywa ariko ko kubera ubunini bwa dosiye batabashije kuyigaho ngo bayirangize.

Diane Rwigara

Anne Rwigara Uwamahoro

Nyina wabo
Yahise yimurira isomwa ry’imyanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku wa mbere w’icyumweru gitaha ku isaha nk’iyi.
Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wiyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora aheruka agatsindwa nawe yari yaje kumva iyi myanzuro itasomwe.
Diane Shima Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Diane, murumuna we Anne Uwamahoro na nyina Adeline Mukangemanyi bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.
Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.
Uyu munsi, ubwo bari bitezwe gusomerwa Umucamanza yababanje guhamagara abaregwa ngo bigire imbere y’Urukiko aho basanzwe baburana bahagaze maze abagezaho ko isomwa ryimuwe abisoma nk’itangazo.
Yahise asaba umwanditsi w’urukiko gusohora inyandiko mvugo y’ibi bamenyeshejwe kugira ngo basinyire ko bazitabira isomwa ryimuriwe mu cyumweru gitaha.
Abaregwa bari kumwe na Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Anne na Diane Rwigara, Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara ntiyari mu cyumba cy’iburanisha.
Abaregwa nta marangamutima ayo ariyo yose bagaragaje bamaze kubwirwa uyu mwanzuro gusa bahise bagaragara bongorerana imbere aho bari bahagaze.
Bamwe mu bantu bari baje kumva isomwa ry’urubanza batangiye gusohoka bavuga ngo ariko irisubikwa rizagezahe ko basubikiwe inshuro nyinshi?.
2,797 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply