Me Mukamusoni yiyemeje kugurisha imitungo ya Mukabuduwe mu buriganya ndetse abeshyera bimwe mu bitangazamakuru
— October 9, 2017
Please enter banners and links.

Me Mukamusoni Antoinette niwe wunganiraga umugabo wa Mukabuduwe Zena witwa Rwabahizi Jean ufungiye I Ntsinda ndetse akaba ariwe wacungaga imitungo yabo harimo niyo agiye kugurisha mu buriganya.
Kuwa 8 Ukwakira 2017 nibwo yaduhaye kope yakoreshwjwe mu kubara agaciro k’imitungo ya Mukabuduwe Zena atubwira ko twatumikira uwo Mukamusoni yunganira mu mategeko tumubwira ko akwiye kubimwihera kuko ntiwajya kurega umuntu Mukinko utamuzi cyangwa utazi aho aba n’izo nimero ze bakagombye kuzishaka bakamumenyesha uko bimeze akabimenya naho ibyo kuvuga ngo ntibagira nimero ze n’ukubeshya.

Ngiyo imitungo ya Mukabuduwe Zena igiye kugurishwa na Me Mukamusoni .Yahawe agaciro

Nguwo Me Mukamusoni
Me Mukamusoni Antoinette niwe washyiraga abapangayi mu nzu za Mukabuduwe Zena ariko ubu niwe uzigambaniye kuko aziko Mukabuduwe adahari n’umugabo we afunzwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Me Mukamusoni Antoinette niba ibyo ari gukora atari ukwihimura kubera atacyunganira Rwabahizi Jean none akaba agiye kugurisha imitungo y’umugore wa Rwabahizi maze agira ati “njye ninya inzara n’Imana gusa bizamugora kuyigaruza”.

Mukabuduwe Zena ari kumwe n’umugabo we Rwabahizi
Ubu Mukamusoni Antoinette afatanije n’umwisengeneza wa Mukabuduwe witwa Uwamahoro n’abandi bo mu muryango wa Bacuruwiha bahawe umurage wabo ukishyurwa muri Gacaca none bakaba bagarutse ku mitungo ya Zena.

Uko niko yigamba ko asangira n’abanyamakuru
Me Mukamusoni akimara kubarisha iyo mitungo ya Zena Mukabuduwe yaduhayeho kopi atubwira ko tubyoherereza Mukabuduwe tumubwira kubimwihera ariko kubera isoni afite kubera ko ibyo akora birimo uburiganya yavuze ko nta nimero ze za Telephone afite.

Aya n’amasezerano y’indi mitungo nayo yagombaga kubona 70% nayo bamuhejeje
Nonese umuntu bakoranye ariko kubera bamwirukanye mu mazu yabo ndetse n’amasezerano yo kunganira Rwabahizi yarangira ntibamwongere andi bituma atangira kugambanira imitungo yabo ndetse no kugambanira Rwabahizi nkuko Zena Mukabuduwe abimushinja.
Ayo mazu agiye kugirishwa umupangayi uyabamo witwa Remeo yashyizwemo na Me Mukamusoni hashize imyaka 4 yanze kuvamo afatanije na Mukamusoni none Mukamusoni yigamba ko imitungo ya Mukabuduwe agiye kuyigurisha amafaranga akaribwa n’abatayifiteho uburenganzira.
Me Mukamusoni ikindi avuga ko kumwandika mu bitangazamakuru byamuhaye umugisha abona ibiraka byinshi bimuha amafaranga kubera iyo mpamvu ahora ashaka ko tumwandikaho nabi.
Ikindi yavuze ko udufaranga abazungu baha Mukabuduwe Zena ngo atumarira Ikinyamakuru Umusingi ngo Ikinyamakuru Umusingi nacyo kikamuhaho ariko abajijwe ikimenyetso cy’uko yahawe amafaranga n’icyo kinyamakuru sinzi ko yabibona uretse gushaka gusebanya gusa ngo ni uko atinya inzara n’Imana.
Uyu niwe wagiranye ikibazo n’Ikinyamakuru Intambwe nacyo bihereye ku bibazo nk’ibyo.
Mukabuduwe Zena akimara kumenya ayo makuru ko Mukamusoni agiye kugurisha imitungo ye irimo amazu yahise abyandika ku rubuga rwe rwa Facebook ko imitungo ye ayishinganishije ko uzayigura amaherezo azahomba.
Mukabuduwe uba mu gihugu cy’Ububiligi yagize ati “niyamye Mukamusoni Antoinette amvire mu mitungo yanjye aho nzazira azambona kandi ibyo arimo bizamukoraho n’ubwo yimanye impapuro zose niwe twazihaye kuko twaramwizeraga ariko n’umuhemu ariko aho nzazira amategeko azamuhana ibyo akora byose”.
Gatera Stanley
3,225 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply