umu amakuru- Meya wa Rubavu Murenzi nawe azahembwa kuba Guverineri ko Akarere yayoboraga kabaye akanyuma? | Umusingi

Meya wa Rubavu Murenzi nawe azahembwa kuba Guverineri ko Akarere yayoboraga kabaye akanyuma?

Please enter banners and links.

Nyuma yo gutangaza amanota y’Uturere aka Rubavu kakaza ku mwanya wa nyuma ,Abantu batangiye kwibaza niba na Murenzi Janvier Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wagateganyo  nawe azahembwa kuba Guverineri nkuko uwahoze ayobora Musanze ,Akarere kabaye akanyuma ariko ako kanya agirwa Guverineri.

Uwahoze ari Meya w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude ubwo yari akiri Meya wa Musanze ndetse aribwo aheruka kuba Meya Akarere yayoboraga kabaye akanyuma ako kanya yahawe kuba Guverineri w’Amajyaruguru aribyo abantu bibaza niba na Meya wa Rubavu yabaye iyanyuma nawe ari buhabwe kuba Guverineri.

Uwahoze ayobora Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude  kakaba akanyuma agahabwa kuba Guverineri

Akarere ka Rubavu n’Akarere keza gasurwa n’Abanyamahanga benshi kubera gahana umupaka na Congo kandi kakagira ubucuruzi ku buryo katagakwiye kuba akanyuma.

Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze cyasanze muri Rubavu hakeneye abayobozi bashya guhera mu Tugari ,Imirenge n’Akarere kuko ibibazo bivugwa mufri ako Karere n’ibyinshi cyane.

Mu ijambo Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’Uturere ati “muhe abaturage serivise nziza”.Muri Rubavu usanga bari muri za deal ahubwo abaturage ntibitehwe nkuko tugiye kubibereka.

Reka duhere ku isoko rya kijyambere rimaze imyaka myinshi ririr mu manza zidafite epfo na ruguru ,ushobora kwibaza igitera izo manza kikakuyobera ariko byose bishingiye ku makosa yo gushaka gushyira mu gifu kuko niba mbere yo kubaka isoko harakozwe inyigo ntago ibibazo byo kujyana mu Nkiko byari kuba ,niba n’inyigo yarabaye yari baringa kuko ibyo bibazo byose bivugwa kuri iryo soko biba byaramenyekanye mbere y’uko ritangira kubakwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bari baturutse I Kigali ku bufatanye n’Inama nkuru y’Itangazamakuru cyabereye ku Karere mu kwezi gushize ,Meya yabajijwe ku kibazo cy’isoko ryananiranye kurangira maze avuga ko ikibazo gihari urukubanza gusaba ko ubutaka buva kuri Leta bukaba umutungo w’Akarere bwite.

Ariko ukumva ku ruhande bavuga ko habayeho kunyereza amafaranga ndetse bamwe barafungwa abandi barirukanwa.

Ikibazo cy’isoko tukiretse hari abayobozi bibeshya ko amakuru atazamenyekana bagashyigikira abaturage kugurisha amasambu y’abantu bakoze Jenoside bahunze igihugu kandi bitemewe ,ayo n’amakuru ya vuba kandi atangwa n’abaturage.

Undi muyobozi w’Umurenge wa Rugerero nawe ashinjwa n’abaturage koherereza amafaranga abajenosideri bahunze igihugu ndetse agafata umuturage akamufungira ku murenge iminsi 3 yose kandi bitemewe ,ubwo se izo nizo serivise Perezida ababwira guha abaturage cyangwa baba bibere mubyabo basuzuguye impanuro umukuru w’igihugu aba yabahaye?.

Mu minsi ishize Perezida Kagame yigeze kujya mu Karere ka Rubavu ahasanga umwanda bituma ba Gitifu bamwe birukanwa ariko mu isesengura bahagarikiwe ubusa kuko hari ibigo bishinzwe gukora isuku ahubwo ibyo bigo nibyo byari gufungwa kuko bidashoboye akazi.

Ibyo bigo bigirana amasezerano n’Akarere niko kari kubazwa kuko ntago Gitifu yajya kubaza Meya impamvu ikigo cyahawe isoko kidakora isuku?ariko Meya Murenzi Janvier abajijwe kuri icyo kibazo yavuze ko abahagaritswe ari uko zari inshingano zabo kugira isuku.

Umudugudu w’ikitegererezo nawo uravugwamo ibibazo byinshi kuko n’abakozeyo akazi k’ubuyede aho duherukirayo mu kwezi gushize batakaga ko inzara igiye kubica ko twabavuganira bagahembwa ayo bakoreye.

Icyo kibazo tukibajije Meya Murenzi yavuze ko atakizi ati “ahubwo mu minsi yavuba turawumurikirwa tuwutahe kumugaragaro”.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko bumvise ko amafaranga yari yaragenewe kubaka uwo mudugudu w’ikitegererezo yarangiye utarangiye hakaba harimo gushakwa indi ngengo y’imari kugirango urangire neza.

Haravugwa ikibazo cy’Abacikacumu bubakiwe amazu agatuzwamo abandi bantu batari abacikacumu bakaba babayeho nabi mu bukode byose n’ibibazo byerekana imikorere mibi y’ubuyobozi bwa Rubavu muri rusange.

Haravugwa inzara mu baturage kuko aho twageraga ubwo twasuraga aka Karere cyane cyane mu Murenge wa Nyundo batubwiraga ko inzara ibamereye nabi ikiro cy’ibirayi kigura amafaranga 300.

Urutonde rw’uko uturere twesheje imihigo

  1. Rwamagana 82.2%
  2. Musanze, 81.28 %
  3. Huye 80.55 %
  4. Gakenke 80.12 %
  5. Nyarugenge 79.71 %
  6. Gatsibo 79.55%
  7. Kirehe 79.39%
  8. Burera 79.33%
  9. Gasabo, 79.19 %
  10. Gicumbi 79.19%

11.Nyasheke 78.74%

  1. Rutsirto 78.74%
  2. Karongi 78.62%
  3. Rusizi 78.60 %
  4. Nyaruguru 78.40%
  5. Muhanga 78.40 %
  6. Ngororero 78.33%
  7. Nyagatare 78.85%
  8. Kamonyi 77.51%
  9. Ngoma, 77.50%
  10. Nyanza 77.15%
  11. Bugesera 76.95%

23 Kayonza 76.86%

  1. Nyabihu 76.15%
  2. Kicukiro 76.2 %
  3. Gisagara 75.66%
  4. Nyamagabe 75.55%
  5. Ruhango 75.27 %
  6. Rulindo 75.19 %
  7. Rubavu 72.86

 

 

 

Ibyo byose n’ibindi byinshi tutavuze byose nibyo bimwe mubyo twasanze biri mu byatumye Akarere ka Rubavu kaba akanyuma ariko n’abayobozi baho bazigishwe kuvugisha ukuri kuko mu isesengura ryacu twasanze bazi gutekinika cyane.

Gatera Stanley

3,179 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.