Diane Rwigara n’abo mu muryango we bose bahakanye ibyaha baregwa mu iburanisha
— October 11, 2017
Please enter banners and links.

Urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi rwakomereje mu Rukiko Rwisumbuye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 aho batangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’imbogamizi zagiye zigaragara mu iburanisha ryabanje.
Umucamanza yatangiye abaza abaregwa niba bemera ibyaha uhereye kuri Mukangemanyi, bose barabihakana.
Me Buhuru wunganira abaregwa yahawe ijambo avuga ko abanza gushima urukiko kuko rwatumye abona dosiye nubwo atabashije gukora kopi yayo.
Uyu mwunganizi yavuze ko Adeline Mukangemanyi yavuze ko yasabye guhabwa abavoka bashya, bityo Buhuru yiteguye kuburanira Diane na Anne, bityo Adeline we yabibazwa.

Diane Rwigara washakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida


Umugore wa Rwigara Adeline Mukangemanyi
Mukangemanyi yavuze ko yabwiye Me Buhuru ko adashobora kuba umwunganizi we mu idosiye ya paji 600 hamwe n’abana be, ahubwo yamusabye lisiti y’abavoka kandi yamaze kubahitamo nubwo uyu munsi batagaragaye mu rukiko.
Umushinjacyaha yavuze ko inzitizi Mukangemanyi afite z’uko ibyo aregwa ari byinshi ku buryo uyu mwavoka atabunganira ari wenyine, ari amananiza no gushaka gutinza urubanza “ku mpamvu tutazi “, kandi mu ntangiriro y’urubanza byaragarutsweho.
Yavuze ko kuba Mukangemanyi yavuga ko atarabasha kumenya ibyo aregwa atari byo, ahubwo icyo basaba urukiko ni uko nta zindi nzitizi zahagarika iburanisha.
Ikindi ngo ni uko kuri uru rwego icyo urukiko rusuzuma ari ibijyanye n’impamvu zikomeye zigaragaza ibyaha baregwa no kugaragaza impamvu bwabazaniye urukiko rugafata umwanzuro ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, atari mu mizi ngo umuntu asome dosiye yose.
Yavuze ko kuva bafatwa bamenyeshejwe ibyo baregwa bunganiwe na Me Buhuru kandi no mu mpera z’icyumweru gishize babonanye bihagije, bityo ngo urubanza rwongeye gusubikwa bwa gatatu bitaba ari ubutabera ahubwo byaba ari nko gukinisha urukiko.
Mukangemanyi yavuze ko iyi dosiye ari nini kandi bayibonye ejo ndetse Me Buhuru hari nibyo atarabona, akaba yasabye ko yakunganirwa na Me Gatera Gashabana, bityo yahabwa umwanya uhagije wo kwiga dosiye, asaba ko yakongerwa n’amafaranga yo kuriha undi mwavoka kuko amafaranga yose bari bafite yafatiriwe na Polisi.
Me Buhuru yavuze ko hari bimwe mu bigize dosiye adafite nk’amajwi arimo ibyaha baregwa n’ubutumwa bwa WhatsApp atarabona. Gusa Umucamanza yavuze ko ibyo byafashweho umwanzuro mu iburanisha riheruka, ahubwo ikibazo gisuzumwa ni uko Adeline akeneye kunganirwa n’undi.
Me Buhuru yavuze ko atabonye ibyafashwe mu majwi kandi abakiriya be bagomba kubyisobanuraho, asaba ko byavanwa muri dosiye kugira ngo urubanza rukomeze.
Urubanza rwimuwe rushyirwa ku ya 13 Ukwakira 2017.
Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi baje gukurikirana urubanza abo kwa Rwigara baregwa n’uburyo biregura ariko byarangiye rwongeye gusubikwa.
2,595 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply