Never Again Rwanda iraganiriza urubyiruko rusaga 200 kubaka u Rwanda rufite icyerekezo barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi
— April 4, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 4 Mata 2016 muri Sportsview Hotel I Remera habereye inama y’urubyiruko rusaga 200 y’iminsi 2 yateguwe n’umuryango Never Again Rwanda ikaba igamije gusobanurira urubyiruka Kwibuka abazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubigisha ingaruka za Jenoside n’uburyo Abacitse ku icumu rya Jenoside bakwiye kwegerwa cyane cyane mu bihe byo kwibuka abazize icyo baricyo.

Dr.Joseph Ryarasa Nkurunziza
Dr.Joseph Ryarasa Nkurunziza umuyobozi wa Never Again Rwanda yabwiye itangazamakuru impamvu hateguwe inama y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu y’iminsi 2 ari uko bashaka ko urubyiruko rumenya icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba kitakongera ukundi , bakwiye kukirwanya ndetse bakakimenya.
Dr.Joseph Nkurunziza akaba yagize ati “Kwibuka bihesha agaciro abazize icyo baricyo niyo mpamvu n’urubyiruko turukangurira kwibuka abazize Jenoside ,bakwiye kumenya uko bitwara mu bihe byo kwibuka ndetse bakitabira gahunda zijyanye no kwibuka”.
Yakomeje avuga ko izi nama ari zimwe mu zibafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba batuye cyangwa aho baba bari hose.

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye inama yateguwe na Never Again Rwanda maze ruvuga ko inama za Never Again zibafasha cyane mu kwiyubaka no kubaka u Rwanda rwiza rufite icyerekezo .
Bamurange Nicole ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye inama ya Never Again Rwanda yagize ati “hari byinshi twigira muri izi nama kuko usanga urubyiruko rwinshi ruba mu bwigunge cyane cyane mu bihe byo kwibuka ariko iyo tuje hano tuganira n’abandi tukumva ko tudakwiye kwigunga ndetse n’ababa batabashije kuza turabasanga tukabaganiriza bikadufasha kuva muri ubwo bwigunge”.



Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye inama ya Never Again Rwanda

Nicole yakomeje avuga ko kandi babigisha kubabarira ,abakomoka ku miryango yakoze Jenoside n’abakomoka ku miryango yakorewe Jenoside dukwiye kubabarirana bityo tukubaka igihugu gifite icyerekezo .
Undi witwa Kwizera Maxmilien nawe yagize ati “Never Again n’ubwa mbere nyijemo ariko maze kuhigira ibibi bya Jenoside ndetse no kubyirinda ndetse mfite n’inshingano zo kubyigisha urundi rubyiruko rutabashije kuza bityo twese tukamenya ibibi byateje Jenoside iba mu Rwanda n’uburyo twabyirinda twese ntizongere kuba ukundi”.
Kwizera yatanze ubutumwa agira ati dukwiye gukosora amateka tukubaka igihugu kiza ,tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nibyo natwe bizadufasha kugira imbere heza kandi Imana izabidufashemo .
Umukecuru witwa Murorunkwere Clemance wari witabiriye inama ya Never Again Rwanda yabwiye abanyamakuru ko hari abagore bari ku mpande 2 bari barihebye ,bamwe ari Abatutsi barashatswe n’abahutu abandi ari abahutu bashatswe n’abatutsi .
Murorunkwere akaba yagize ati “ubundi n’ibi biganiro sinajyaga nshaka no kubyumva kuko nari narihebye ariko aho Never Again Rwanda badushyiriye mu matsinda tugahura tukaganira ubu ntangiye kumva ko hari akamaro bifite”.
Murorunkwere akaba yakomeje ashimira abategura ibiganiro kuko bibafasha kumva ko hari ababari inyuma ndetse bigatuma batiheba .
Yasoje abwira abanyamakuru ko abona hari ibyiza biri mu nama ndetse akaba ashima gahunda ya Leta yigishije abantu gutanga imbabazi kubabiciye n’abiciwe bagatanga imbabazi.
Gatera Stanley
2,915 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply