Breaking News :Kwa Nyiragasazi hafatiwe imbunda zitazwi umubare
— April 4, 2016
Please enter banners and links.

Muri imwe mu nzu z’ahazwi nko Kwa Nyiragasazi mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, havumbuwe imbunda nshya zitazwi umubare .
Izo mbunda zasanzwe zitabye muri rumwe mu ngo ziri ahari guhangwa umuhanda mushya uva ku Nteko Ishinga Amategeko ugana Kacyiru uzunganira imihanda iri hafi y’ahari kubakwa inyubako za Kigali Heights na Kigali Convention Center.
Izi mbunda zavumbuwe n’abakozi ba sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon ubwo basenyaga urukuta rw’inzu y’uwitwa Josephine Uwamwezi ahazwi nko kwa Nyiragasazi, bakagwa ku mbunda zisa nk’izibitse mu bubiko bwazo bwihariye.
Ibi byabaye ku manywa yo kuri uyu wa 4 Mata 2016. Nyir’inzu yahise atabwa muri yombi na polisi.

Uwamwezi Josephine (photo internet)
Umwe mu bakozi baguye kuri izi mbunda wavuganye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko izi mbunda zikiri nshya, zikaba zari zitabye mu gitaka mu kabati.
Yongeraho ariko ko zikibeka babajije umugore witwa Nyiragasazi wabaga muri iyi nzu ari nawe nyirayo abereka ko nta bisobanuro ashaka kubaha kuri izi mbunda.
Yagize ati “Abakozi bakimara kubivuga, uriya mukomiseri uhagarariye bariya bakora imihanda abibaza uriya mugore nyir’inzu babanza guterana amagambo amubaza ngo ‘utunze imbunda?’ we akamubwira ati ‘ibyo se birakureba’ akimara kumusubiza gutyo ni bwo yahise ahuruza polisi.”
Twabibutsa ko uyu uzwi ku izina rya Nyiragasazi yari afite inzu yigorofa (etaje)mu mujyi hagati ikaza gutezwa cyamunara kubera ideni yari afitiye Bank.

Polisi yahise ihagera vuba nabwangu
Iyi nzu yaramubabaje cyane ku buryo yigeze guhamagara umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi ashaka ko yandika ko inzu ye itari gutezwa cyamunara .
Ndetse icyo gihe hari abajyaga bamubona aparitse imodoka hafi yiyo nzu ayitegereza akarira ,ubu bamwe batangiye guhwihwisa bavuga bati ese aho niyashakaga kwihorera kuwaba yaraguze inzu ye dore ko yavugaga ko yayitwaye mu buryo bunyaranye n’amategeko nkuko yabivugaga bakimara kuyitwara.
Uyu mukozi tutashoboye kumenya amazina ye nkuko yabitangarije abari baraho yagize ati “iriya mashini yari irimo irasenya ihirika iki gikuta cya hano bimwe bigwamo imbere, duhagaze turimo turareba abandi barimo gukuramo amabuye; ariko bikimara kugwamo imbere njyewe umuhungu twari turi kumwe we yari ari kurebamo ahita atubwira ngo harimo imbunda, ndebye nanjye ndazibona ni bwo nahise mpamagara uriya mushoferi ndamubwira nti ‘harimo imbunda’ we ahita ahamagara uriya uhagarariye abakozi turazimwereka.”
Yunzemo ati “Hari imwe yari imanitse mu kabati kayo, hari n’izindi ebyiri nabonye zari ziri hasi, bahise bahatuvana ari izo ngizo maze kubona; zari zibitse zisa nk’aho ziri mu kabati kazo zonyine. Ikigaragara cyo ziracyari nshya nk’uko nazibonye, nabonye buri mbunda ifite imitutu ibiri.”
Umuvugizi wa Polisi yabwiye Izuba Rirashe ko ari mu kiganiro kuri Radiyo, ko ari butuvugishe nyuma.
Bivugwa ko umugore nyir’iyi nzu yatandukanye n’umugabo we, akajya hanze.
3,981 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply