Amayeri mashya yo gucuruza abantu mu Rwanda
— March 25, 2016
Please enter banners and links.

Igihugu cy’uRwanda ni kimwe mu bihugu bike bigora abajura kuhiba ,cyangwa kuhahungira ushakishwa ,gucuruza abantu kubera inzego z’umutekano ariko ku kibazo cyo gucuruza abantu n’ubwo u Rwanda rwagihagurukiye hari amayeri mashya akoreshwa mu gucuruza abantu .
Biravugwa cyane ko ibihugu by’Abarabu cyane cyane ko aribyo bikora ubucuruzi bw’abantu aho babakoresha ubucakara ariko bitemewe kuko ubucakara bwarangiye ndetse ubifatirwamo uwo ariwe wese arabihanirwa.
Ibihugu by’Abarabu (Arab States)birimo Dubai ,Saudi Arabia ,Oman n’ibindi nibyo usanga hakorwa icuruzwa ry’abantu aho usanga babishyiramo amafaranga menshi cyane yo gushuka abantu ko bagiye kubaha akazi ariko bakabakoresha ubucakara mu mwanya wo kubaha akazi nkuko bava inaha babibemereye.
Ubu abakora ako kazi katemewe bashyizemo amayeri mashya agoye gukumira abo bagiye gucuruza mu bihugu byavuzwe haruguru kubera ko ubu kunyura ku mipaka bitagisaba Passport.
Ubu bamwe mu Bagande baza mu Rwanda bagashakisha abantu bakababeshya ko bazabashakira ibyangombwa Uganda bakagenda bitwa Abagande kandi ari Abanyarwanda.
Iyo bageze Kampala babashakira passport bakishyura imitwaro makumyabiri V.I.P barangiza bakabajyana .
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ntagihano kizwi ku wafashwe acuruza abantu kuko mu nama y’umushyikirano uherutse Perezida Kagame yakigarutseho inshuro nyinshi abaza ababishinzwe habura usubiza bose barya indimi.
Uwahoze ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yabuze icyo abisobanuraho,Musa Fazil ,Minisiteri y’urubyiruko nayo yakabaye ibibazwa kuko akenshi urubyiruko nirwo bashuka ko bagiye kubaha akazi ,Polisi y’igihugu nayo yakabajijwe ,MINALOC nayo yakabajijwe ariko habuze usubiza Perezida Kagame birangira abantu batumvise igihano ufashwe acuruza abantu ahanishwa.
Amakuru aturuka muri Saudi Arabia avuga ko hamaze kugerayo Abanyarwanda 4 barimo umuhungu umwe kandi bose banyura mu gihugu cya Uganda.
Abo bantu iyo bagejejweyo babambura ibyangombwa ubundi bakabakoresha imirimo y’urukozasoni harimo ubusambanyi ,ubutinganyi ,kubakinisha filime z’urukozasoni.
Hashize iminsi polisi y’igihugu yaratangiye gukangurira abaturage kwirinda ababashuka babajyana mu mahanga babizeza akazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru batumiwemo ACP Theo Badege ushinzwe iperereza akaba yarasabye abanyamakuru ko bakwiye kwigisha abaturage ushaka kujya gukora mu bindi bihugu ajye avuga umujyanye ni hagira ikiba abazwe umuntu yajyanye.
Amakuru avugwa mu banyamakuru ba hano mu Rwanda ni uko hari abatangiye umugambi wo gushinga ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu bihugu 6 aribyo u Rwanda ,Uganda ,Kenya ,Tanzania ,Sudan y’Epfo ,Burundi .
Umwe muri abo banyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa akaba yagize ati “turashaka gukora Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu bihugu 6 rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko abanyamakuru nibo ba mbere bamenya amakuru ni tuyahanahana mu bihugu duturanye hari icyo byafasha bashiki bacu na barumuna bacu ariko dukeneye n’abayobozi kubidufashamo”.
Gatera Stanley
3,538 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply