Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside
— March 24, 2016
Please enter banners and links.

Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho basura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe 2016 basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, abashimira kuba barahisemo Polisi y’u Rwanda mu bigo bagomba gusura.
Yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside aho yagize ati;”Mu 2002 Polisi y’u Rwanda itangira twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga.”
Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.
Akaba yagize ati:”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”
Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.
Muhungu John
3,148 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply