Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda atungura benshi
— August 30, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’uRwanda ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017
Abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abari abaminisitiri muri Guverinoma icyuye igihe, abadepite n’abasenateri kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.
Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugira ngo tube twarageze ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Perezida Kagame avuga ijambo ryo gushimira Minisitiri w’Intebe mushya no gushimira ucyuye igihe
“Ikindi ni uko hari imirimo myinshi dutezweho twese, iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe n’ibyo yakoze bitari imfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi uyu munsi wenda ndetse n’ejo tuzabona umwanya uhagije wo kuvuga ibyo twifuza kubaka bindi.”
“Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, ngira ngo murabizi uko bigenda bikurikirana byose, uyu muhango w’uyu munsi niwo wagombaga gutangirira ibindi byose.

Ubwo hagomba gukurikiraho gushyiraho guverinoma, nabyo biri mu nzira ndetse wenda ku mugoroba ni ugukoreraho, twaratinze ariko… ku mugoroba turabagezaho amazina yabo twifuza bashobora gukora muri iki gihe kindi hari abakomeza nkuko bisanzwe hari n’abashya. Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya, birasanzwe.

Guverinoma ikajyamo abagore, abagabo, ku buryo iyo guverinoma ndetse ituranga mu miterere yacu, byinshi tugomba kubahiriza kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo uko mbyumva. Nta bijya biba ijana ku ijana ariko na none turagerageza kugira ngo Abanyarwanda bumve ko bahagararira na guverinoma yaba ibatunganiye, ibisigaye bikaba ibikorwa.”
Perezida Kagame yashimiye Dr Edouard Ngirente wemeye gukorera igihugu cye
Mu ijambo rya Perezida Kagame yagize ati “Umuhango watuzanye hano ni umuhango uremereye ariko nta nubwo uri budutware umwanya munini cyane. Ndagira ngo mbanze nshimire Dr Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya kuba Minisitiri w’Intebe akazayobora na Guverinoma.
Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere y’uko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo, twumvikanye ko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiriye gukangana, ni imirimo nyine ikorwa n’abantu ntabwo ari ibyadutse bindi bishya ariko nasanze yiteguye abyumva ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.
Nanamubwiye ko mu bikorwa ubundi uko tubimenyereye kandi uko biduhira, mu bikorwa byacu ntawe ukora wenyine. Turuzuzanya dukorera hamwe nk’umuco. Muri iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma, hari abandi bazaba babirimo ubwo tuzabifatanya twese.”
Indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya
“Jyewe Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.

2,153 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply