Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yagizwe Umuvunyi Mukuru
— August 30, 2017
Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Anastase Murekezi wahoze ari Minisitiri w’Intebe Umuvunyi mukuru nyuma yo gusimburwa kuri uwo mwanya .
Mu itangazwa rya Guverinioma nshya kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2017 , hanatangajwe ko mu bandi bayobozi bashyizweho Murekezi yagizwe Umuvunyi mukuru.
Nyuma yo gusimbura Minisiti w’Intebe wari muri Guvrinoma icyuye igihe, Perezida Paul Kagame yamushimiye avuga ko yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije abari muri Guverinoma ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’intebe.
Murekezi Anastase asimbuye Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire.
Anastase Murekezi ni muntu ki?
Anastase Murekezi yavutse tariki ya 15 Kamena 1952, afite umugore n’abana babiri.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Murekezi ni injeniyeri mu by’ubuhinzi (Ingenieur Agronome), akaba yarize muri Kaminuza ya Louvain-LalNeuve mu Bubiligi, afite inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.
Anastase Murekezi avuga indimi eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Imirimo yakoze:
Kuva mu 1984 kugera 2000: Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Muri yo harimo kuba; Umuyobozi Mukuru ushinzwe umusaruro mu buhinzi, Umugenzuzi w’imishinga y’ubuhinzi, Umuyobozi w’umushinga w’icungwa ry’ibiribwa uhuriweho na USAID na MINAGRI, …
Kuva mu 1999 kugera 2001: Yabaye umujyanama muri FAO ku buhinzi n’iterambere ry’icyaro.
Kuva muri Gicurasi 2001 kugera Ukwakira 2004: Yakoreye USAID nk’umujyanama w’imishinga y’uyu muryango.
Kuva mu Kwakira 2004 kugera Kamena 2005: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda n’iterambere ry’ishoramari.
Kuva muri Kamena 2005 kugera Werurwe 2008: Yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Kuva muri Werurwe 2008 kuwa 23 Nyakanga 2014: Yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza kuri uyu wa Kanama 2017 yari Minisitiri w’Intebe.
2,698 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply