umu amakuru- Perezida Museveni agiye gukora igitaramo cyo gushyira kumugaragaro indirimbo ze nshya 2 ariko abantu baribaza niba azishyuza abazakizamo(Vidio) | Umusingi

Perezida Museveni agiye gukora igitaramo cyo gushyira kumugaragaro indirimbo ze nshya 2 ariko abantu baribaza niba azishyuza abazakizamo(Vidio)

Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arateganya gukora igitaramo cyo gushyira kumugaragaro indirimbo ze nshya 2 aherutse gusohora imwe muri izo ikaba yitwa nonestop n’indi akaba yaraanzwe afite iyitwa another rap cyangwa mpenkoni.

Uwitwa Balaam ushinzwe gukora ibitaramo by’abahanzi yabajijwe impamvu adatera inkunga igitaramo cya Bobi Wine maze avuga ko impamvu ari uko arimo gutegura igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro indirimbo za Perezida Museveni atavanga ibya Perezida n’ibya Bobi Wine.

Balaam avuga ko Bobi Wine ari mushuti we ariko badahuje ibya politike kuko we afana Museveni mu gihe Bobi Wine we ari uwa People Power bakaba badahuje mubya politike ariko ibyubuhanzi bari kumwe.

Chamilion ,Juliana na Bebe Cool

Abantu barimo kwibaza niba kwinjira muri icyo gitaramo Perezida Museveni azishyuza abantu bazaza kumushyigikira ndetse bakibaza abahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo bazamufasha nkuko abandi bahanzi iyo bakoze igitaramo bitabaza bagenzi babo.

Balaam yasobanuye ko Perezida Museveni atazishyuza abazaza mu gitaramo cye ko abazaza bose bazinjirira ubuntu ariko ntaravuga abahanzi bazaba bari mu gitaramo bafasha Perezida Museveni gushyira kumugaragaro indirimbo ze.

Abantu batangiywe gucyeka ko Bebe Cool uko byagenda kose atabura muri icyo gitaramo n’uwitwa Camherine Kusasira na Chamilion na Juliana n’abandi bacye nkuko baririmbye indiribo ya Museveni yitwa Tubonganawe.

Ibi byose biravugwa ko birimo gukorwa kugirango abantu badahugira mu bya Bobi Wine uhangayikishije igihugu kubera urubyiruko hafi ya rwose rumwiyumvamo kande arizo mbaraga z’igihugu bakaba bashaka kugirango barebe uburyo babigaruriza.

Kugeza ubu ntibaratangaza itariki icyo gitaramo cya Perezida Museveni kizaberaho ndetse abantu bakaba biba uburyo Perezida Museveni agiye kwinjira mu muziki nk’abandi bahanzi bose cyangwa ashaka kwigana Bobi Wine.

1,469 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.