umu amakuru- Polisi mu Bufaransa yarashe ikihebe nyuma y’uko kishe abantu 3 kikavuga ngo Allahu Akbar (Vidio) | Umusingi

Polisi mu Bufaransa yarashe ikihebe nyuma y’uko kishe abantu 3 kikavuga ngo Allahu Akbar (Vidio)

Please enter banners and links.

Polisi yo mu gihugu cy’uBufaransa yarashe ikihebe nyuma y’uko cyafashe bugwate  abantu bari batwaye imodoka kikageraho kikicamo 3 nyuma kigatwara iyo modoka kikinjira muri Supermarket gifite imbunda ,icyuma na Girinade.

Ibi byabaye uyu munsi Kuwa 23 Werurwe 2018 mu majyepfo y’uBufaransa ahitwa Carcassonne aho iki kihebe gikomoka muri Morocco kivuze ngo Allahu Akbar ndabica mwese bityo polisi ihita imenya ko ari ISIS barakirasa kirapfa.

Iki kihebe cyamenyekanye amazina yacyo ko kitwa Redouane Lakdim w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Morocco akaba yari yafashe abantu bugwate muri Supermarket ndetse arasamo umukozi wayo umwe n’umukiriya wari uje guhaha.

Iki nicyo kihebe kishe abantu

 

Iki kihebe cyahise kivuga ngo barekure ikindi kihebe kigeze gufatirwa mu Bufaransa kitwa Salah Abdeslam,gifite imyaka  28 igihe byateragayo bikica abantu benshi.

Perezida w’uBufaransa Emmanuel Macron akaba yavuze ko wa cy’abiyahuzi ba ISIS kikaba aricyo gitero cy’ibyihebe kibaye kuva yaba Perezida.

Inzego zishinzwe iperereza muri icyo gihugu zikaba zavuze ko Redouane Lakdim bari bamufite muri data zabo ariko bakimushakisha .

 

Perezida w’uBufaransa avuga ku kibazo cy’ikihebe mu itangazamakuru

Supermarket ikihebe kinjiyemo kikica abantu

Abapolisi bagiye aho iki kihebe cyari gituye maze abaturanyi umwe mu bagore baturanye nacyo utavuzwe amazina ye avuga ko yaherutse kukibona kijyanye umwana ku ishuri.

ISIS ikaba yatangaje ko umwe mu bayigize yiciwe mu Bufaransa ,ibi bikaba byagaragaye nko kwigamba ko aribo bishe abantu muri Supermarket.

1,321 total views, 9 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.