umu amakuru- Mazimpaka Patrick uri mu bagize uruhare mu kubohora igihugu wabaye na Minisitiri muri Perezidansi yitabye Imana | Umusingi

Mazimpaka Patrick uri mu bagize uruhare mu kubohora igihugu wabaye na Minisitiri muri Perezidansi yitabye Imana

Please enter banners and links.

Patrick Mazimhaka wabaye umwe mu bagize uruhare muri FPR ibohora igihugu akaba yarabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’imyaka itanu yitabye Imana.

Amakuru ari gucicikana hirya no hino  avuga ko uyu mugabo w’imyaka 70 yaguye mu Buhinde mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mutarama 2018 azize uburwayi.

Yatowe nk’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU muri Nyakanga 2003 mu Nteko rusange yabereye i Maputo muri Mozambique. Uyu mwanya yawuvuyeho ku wa 6 Gashyantare 2008, asimbuwe n’Umunya-Kenya, Erastus J. O. Mwencha.

Mazimhaka yavukiye mu Rwanda ku ya 26 Mata 1948. Yaje kuva mu gihugu yerekeza muri Uganda mu 1962 nyuma y’imyaka itatu Abanyarwanda benshi bameneshejwe bagahungira muri icyo  gihugu abandi bagahungira mu bindi bihugu bitandukanye.

Yize amashuri yisumbuye muri Ntare School, akomereza muri Kaminuza ya Makerere i Kampala aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’amabuye y’agaciro (Geology). Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyanse mu 1975.

Yatangiye kwigisha muri Kaminuza ya Makerere mu Ishami ry’ibijyanye na Siyansi ndetse bidatinze aza kugirwa Umuyobozi w’Ishami rya Geology.

Mazimpaka Patrick witabye Imana

Mu ntangiriro za 1981, Mazimhaka yimukiye muri Kenya aho yakoze nk’umujyanama mu ikompanyi icukura amabuye y’agaciro mbere yo kujya gutura muri Canada we n’umuryango we.

Mu gihe yari muri Canada, yamenyanye n’Abanyarwanda benshi ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo agasura igihugu; byaje gutuma yisanga afite imirimo imwe n’imwe mu Muryango wa FPR Inkotanyi yari yarashinzwe ifite intego yo guhangana na Guverinoma yari yinangiye ko Abanyarwanda bahunze bagaruka mu rwababyaye.

Ubwo RPF yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu ku ya 1 Ukwakira 1990, Mazimhaka yari Komiseri wayo ushinzwe imibanire rusange, umwanya yavuyeho atorerwa kuba Vice-Chairman wayo mu 1993 kugeza mu 1998.

Mu yindi mirimo yakoze, Patrick Mazimhaka yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative muri Nyakanga 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanya yawuvuyeho mu 1996, aba Minisitiri ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Nyuma y’umwaka, yagizwe Minisitiri muri Perezidanse kugeza mu 2000, umwanya yavuyeho agirwa intumwa yihariye ya Perezida.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yari Umujyanama Mukuru wihariye wa Perezida Kagame ku bijyanye n’Akarere k’Ibiyaga bigari aho yanagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano ya Pretoria yo mu 2002 agamije kwambura intwaro ingabo zari iza FAR, Interahamwe no gukura ingabo z’u Rwanda muri Congo.

Yanagize uruhare kandi mu biganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azwi nka “The Lusaka Ceasefire Agreement” ubwo yari Minisitiri mu 1999.

Patrick Mazimpaka yakoraga ubujyanama bwihariye mu ishoramari, ububanyi n’amahanga, umutekano aho yibandaga ku mugabane wa Afurika. Yari Umuyobozi w’Inama y’Abajyanama muri The Brenthurst Foundation ifite icyicaro mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Patrick Mazimpaka asize umugore Dr. Jolly Rwanyonga Mazimpaka, babyaranye abana batatu b’abakobwa.Imana imuhe iruhuko ridashira .

 

 

2,623 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.