umu amakuru- Diane Rwigara yahuye na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda ibyaganiriweho biracyari ibanga | Umusingi

Diane Rwigara yahuye na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda ibyaganiriweho biracyari ibanga

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko Diane Rwigara uherutse kutaza ku rutonde rwabemerewe kuba Perezida kandi yaravuze ko yatanze ibyangombwa byose yahuye na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda.

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Erica Ruggle yatangaje ku rubuga rwe rwa twitter ko yishimiye guhura no kumva Diane Rwigara ushaka kuba Perezida w’uRwanda.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranya mbaga nka twitter na Facebook bakaba barimo kwibaza icyo abo bombi baganiragaho n’ubwo bombi nta uratangaza ibyo baganiriye.

N’ubwo Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ayo makuru hari makuru ko uyu munsi Kuwa 30 Kamena 2017 Diane Rwigara ari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru aho Ikinyamakuru Umusingi kiribubone akanya ko kumubaza ibyo yaba yaganiriye na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Erica Ruggle.

Inkuru irambuye tukaza kuyibagezaho nyuma y’ikiganiro Diane Rwigara ari bugirane n’abanyamakuru I Nyamirambo.

Gatera Stanley

3,078 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.