Kabanda Florbel na Meya wa Ruhango bakwiye kubazwa ibya moto yapfuye iparitse ku bitaro bya Gishweru
— March 2, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje amakuru ya Moto ifite nimero GRM 186 C iparitse ku bitaro bya Gishweru aho imaze umwaka wose urenga yarapfuye habura uyikoresha bitewe n’uburyo yagiye inyura mu ntoki z’abantu benshi mu buryo budasobanutse kugeza ubwo igizwe igisesengeri bayiparika ku bitaro bya Gishweru.

Meya wa Ruhango Mbabazi Franscois Xavier
Amakuru twahawe n’abantu bakurikiranye ikibazo cy’iyi moto batashatse ko tubatangaza amazina yabo mu Kinyamakuru bavuga ko Meya wa Ruhango Mbabazi Franscois Xavier yandikiye uwayoboraga ibitaro bya Mwendo witwa Kabanda Florbel ko amutije iyo moto .

Moto niyi iparitse ku bitaro
Amakauru akaba avuga ko Kabanda aho kujyana moto ku bitaro ahubwo hari undi muntu tutaramenya neza yayihaye akajya ayigishirizaho gutwara moto kugeza ubwo ibaye igisenzegeri iraparikwa.

Amakuru akaba avuga ko umuyobozi w’ibitaro bya Gishweru mushya ahageze yagerageje gukurikirana iby’iyo moto kugeza ubwo yahamagawe ku Karere kuza kuyitwa .

Imodoka (Ambulance)aho iparitse mu i Garage
Bivugwa ko ubwo yayitwaraga itabashaka kugenda kuko yari yarapfuye ku buryo bagiye bayisunika bagera aho bayicumbikisha ku wundi munsi barakomeza bayigeza ku bitaro aho iparitse .
Uwo muyobozi akaba yaragize ati “njye nakoze inshingano zanye ndayigarura n’ubwo bitari byoroshye”.

Bamwe bashinja Kabanda Florbel wayoboraga ibitaro bya Mwendo kuba ariwe wagize uruhari runini mu gupfa ku iyi moto ndetse uyu Kabanda akaba ari nawe watwaye ya modoka itwara abarwayi (Ambulance)mu I Garage I Kabgayi ,ukibaza kuki izina Kabanda rigaruka kuri moto yamuhawe nk’umuyobozi w’ibitaro hanyuma ikajya kwigishirizwaho gutwara moro?Izina Kabanda riza gute kuri Ambulance?.
Uyu Kabanda niwe nanone uvugwaho ko Ambulance ubwo yayijyanaga mu I Garage yakomeje guhemba umushoferi wayo kandi abizi ko adakora ku buryo ubu ikirego cyagejejwe mu rukiko cyo gusesagura imitungo ya Leta ndetse n’abo mu kanama ka masoko bose bagejejwe imbere y’urukiko ariko hakibazwa impamvu Kabanda we adakurikiranwa nk’umuyobozi wayoboraga ibitaro yakagombye kuba azi akoresha .
Kabanda yari abizi neza aho imodoka yayijyanye mu I Garage arengaho akajya ahemba umushoferi wayo kandi abizi ko imodoka idakora.
Amakuru avuga ko ibibazo bimaze gutahurwa Kabanda yagerageje uko ashoboye hakiri kare asezera ku kazi aho yagiye gukora muri Clinique ye ariko nayo ivugwa ko bimwe mu bikoresho bakoresha babinyanganyije Dr.Bwimba Pascal ndetse uyu Kabanda afatanije na Rusiya Gaston bafungishije Dr.Bwimba Pascal umwaka wose ubu akaba arimo kwishyura ideni ry’ibikoresho bimwe bikoreshwa na Kabanda ubu.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Kabanda Florbel ibijyanye na moto ya n’umushoferi wa Ambulance wahembwaga adakora maze agira ati “ibyo mwanditse narabibonye n’icyo mugamije ndakizi ariko nta kibazo niyo haba kuri radio njye ntakibazo mfite”.
Yakomeje avuga ko buri bitaro bigira abashoferi babiri umwe iyo adahari undi abahari ati muzabaze nahandi hose niko bimeze.
Yongeyeho ko ibyo byose bivugwa afite impapuro zibyerekana neza uko byagiye bikorwa ati muzishatse nazibaha ariko twamusabye kuziduha kugeza ubu ntakitaba Telephone yacu n’ubutumwa bugufi iyo tubwohereje ntacyo adusubiza.
Ku bijyanye n’imodoka itwara abarwayi iri mu I Garage yaboze amapine ndetse yishyuzwa parikingi agera muri Miliyoni ebyiri yavuze ko ibyo bikwiye kubazwa Meya w’Akarere ka Ruhango.
Ibitaro bya Gishweru aho moto iparitse bikaba byarazanye umutekinisiye asuzuma ibyapfuye kuri iyo moto kugira ikore akazi yagenewe kuko ntabwo Leta yayihaye Akarere kugirango kajye kuyiparika bityo umutekinisiye asanga yarapfuyemo ibyuma bihagaze agaciro kangana na Miliyoni ebyiri zirenga.
Umwe mu baturage utuye mu Ruhango ariko uzi amakuru y’iyi moto n’imodoka ishinzwe kuba itwara abarwayi byose nta na kimwe gikora yagize ati “birababaje kubona imodoka iri mu I Garage na moto yarapfuye iraparitse ariko nta na kimwe kirakorwa byibuze ngo kijye gukora ibyo cyagenewe n’abayobozi batereye agate mu ryinyo baricecekera”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Nathan Mugume umuvugizi wa MINISANTE ku kibazo cya Ambulance na moto maze avuga ko hari ibintu bidasobanutse impamvu Ambulance idakora kandi yakabaye ikora ati “Akarere se kabuze amafaranga ayikoresha?ibitaro se byo byabuze amafaranga yo kuyikoresha?hari raporo se yakozwe ko hari ibyuma bihenze cyane batashobora kugura bakoze?ahubwo abo bireba bose bakurikiranwe hakiri kare”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya Mbabazi Franscois Xavier iki kibazo niba akizi n’ingamba Akarere gafite ariko yanga kutwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze adusubiza”.
Abayobozi beza n’abatanga amakuru ndetse iyo asanze hari uwamuhamagaye akamubura aramuhamagara cyangwa akamwoherereza ubutumwa bugufi ariko muri ba Meya babikora ugiye kubabara ntibarenga 4.
Amakuru ya Moto aracyakurikiranwa kuko umuntu wayigishirizagaho gutwara moto nawe tuzamubagezaho vuba n’andi makuru y’abamwe mu bayobozi bamaze gufungwa abandi bagatoroka ndetse bagatorokana akayabo kamafaranga,imanza ziri mu Nkiko ,ba rwiyemezamirimo bareze abayobozi n’andi menshi mu Karere ka Ruhango.
Gatera Stanley
3,101 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply