Museveni arashaka kugira Uganda America y’Afurika bagenzi be batarabimenya
— March 1, 2016
Please enter banners and links.

Ku isi hari ibihugu bikomeye ndetse kimwe kigatinya ikindi bigahora bihanganye urugero America itinya Russia ,Russia nayo igatinya America kandi ibyo bihugu bigatinya Korea zombi,U Bwongereza na za Syria byose ugasanga kimwe gitinya ikindi kubera imbaraga bifite .
Muri Afurika cyane cyane Perezida Museveni ashaka guhindura Uganda America y’Afurika ku buryo ibihugu byegeranye na Uganda byajya bitinya Uganda na Museveni .

Perezida Kagame w’u Rwanda
Nk’umunyamakuru ukurikirana politike y’ibihugu yakoze isesengura asanga Perezida Museveni ariwe Perezida umaze imyaka myinshi kubutegetsi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetsi n’ibindi byinshi.
Dufashe ibihugu nka Uganda ,Kenya ,Rwanda ,Burundi ,DR Congo ,Tanzania ,Sudan zombi usanga Museveni ariwe utegetse igihe kirekire agashaka kubyitwaza kugirango buri mu Perezida ugiyeho abigiremo uruhare ndetse uwo muperezida ajye kumugisha inama.

Perezida wa Kenya Uhuru Kinyatta
Perezida Museveni niwe muhuza w’ibiganiro byo kugarura amahoro mu gihugu cy’uBurundi ,kandi ikibazo cyo mu Burundi ni manda kuko Nkurunziza abaturage batashakaga ko asubira ku butegetsi .
Kuki ari Museveni uba umuhuza?ese ni za mbaraga ashaka ko zigaragara ,ashaka ko Uganda iba America y’Afurika?yagira ate Perezida Nkurunziza kuva ku butegetsi kandi ategetse manda 5 zose?.

Perezida Magufuli wa Tanzania
Perezida Museveni amakuru avuga ko ubwo abatavuga rumwe na Nkurunziza bafataga ubutegetsi adahari yagiye mu nama muri Tanzania ari Perezida Museveni wamufashije gufata abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse amufasha gusubira mu gihugu ku buryo kuva icyo gihe Nkurunziza atarongera gusohoka mu gihugu atinya ko noneho asohotse igihugu ubutegetsi bwe babutwara ndetse ntagaruke mu gihugu cyangwa akicwa.

Perezida Kabila wa DR Congo
Perezida Museveni yohereje Ingabo muri Sudan gucunga umutekano ,yohereje Ingabo muri Somalia kurwanya Alshabab ndetse no muri Iraq ibyo byose akabyitwaza kugirango yerekane ko akomeye.
Mu bihugu bikomeye bias n’ibimuhangayikishije harimo Ethiopia kuko mu bijyanye n’igisirikare muri Afurika iri mu bihugu bya mbere bikomeye na South Africa ndetse n’uRwanda na Tanzania ,Kenya .

Perezida Nkurunziza wa Burundi
U Rwanda rufite ibihugu bigera kuri 6 rwoherejemo Ingabo gucunga umutekano ndetse rukaba ruzwiho gukomera mu byagisirikare ku rugamba kuko byagaragariye muri Congo ubwo rwirukanaga FDRL ibyo birazwi kuva icyo gihe amahanga yatangiye kurutinya ndetse na Museveni nibwo yatangiye gutinya u Rwanda kuko rwageze aho rufata umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda ,icyo cyari ikimenyetso cyo kwereka Museveni ko nta mbaraga afite.
U Burundi ntacyo ruzwiho muri ibi bihugu gikomeye ,Tanzania yo izwiho ko ikomeye cyane ndetse na Kenya ariko aba Perezida bose bibyo bihugu basanze Museveni ayobora bakabanza kujya kumugisha inama .
N’ubwo Perezida Museveni ashaka kugira Uganda America y’Afurika afite ibihugu atinya birimo u Rwanda ,Afurika y’Epfo ,Ethiopia na Tanzania ibindi asa nkaho afite uruhare runini mu miyoborere yabyo.
Ibihugu bitinyana akenshi bishakisha ubushuti ariko bwa nyirarureshwa nkuko bajya babivuga kuko bahanganye byatuma barwana intambara kandi abaturage bakabigwamo atari ngombwa niyo mpamvu ubona America ihora irebana na Russia ayingwe ariko ntawakora kuwundi.
Perezida Museveni aba ashaka ko ariwe agira inama Nkurunziza wa Burundi ,agire inama uwa Kenya ,agire inama uwa Tanzania ,agire inama uwa DR Congo cyane cyane ibyo bihugu kuko abandi abatinyamo.
Ariko ubu ikibazo cy’uBurundi cyamuteye ikibazo kuko hajemo Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuuma kandi n’igihugu na Museveni atinya none ubu ashobora kugabanya imbaraga za Museveni kubera n’amahanga amaze kubona ko Museveni afite imbaraga yagundiriye ubutegetsi kuko afite abo ategeka bakamushyigikira bamwe mu bakuri bibihugu byavuzwe haruguru.
Izo mbaraga ze zishobora kuba zigiye kugabanuka cyane nyuma yo gutsinda amatora yo gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda imyaka irenze 30 ,amahanga asanga bidakwiye akaba ashobora gukoresha ubwenge mukugabanya imbaraga agaragaza muri ibi bihugu aturanye nabyo.
Kenya nayo ishaka kugaragaza ko ikomeye ,U Rwanda narwo rushaka kugaragaza ko rukomeye na Tanzania n’ibindi ugasanga bashaka kwigana America ,Russia n’ibindi bihugu byibihangange ariko Museveni agashaka ko ariwe uba umukuru wabo kuko yabatanze kubutegetsi ndetse yigeze no kuvuga ko ashaka kuzayobora East Africa umunsi ibyo bihugu byahurijwe hamwe bikaba igihugu kimwe ikintu kizagirwaho imyaka umuntu atabara .Iri sesengura tuzarikomeza ubutaha .
Gatera Stanley
3,251 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply