Col Byabagamba yasabiwe kwamburwa impeta agafungwa imyaka 22 na Gen. Rusagara agafungwa 22 nihazabu
— March 2, 2016
Please enter banners and links.

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François rwasubukuwe basabirwa ibihano nyuma yaho mu iburanisha riheruka urukiko rwanzuye ko nta wundi mutangabuhamya ruzakira.
Col Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 22, ihazabu ya miliyoni 8 no kunyagwa impeta za gisirikare(ranks)
Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 FRW
Sgt (demob) Kabayiza François yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu
Iburanisha ry’uyu munsi ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 22 n’ihazabu ya Miliyoni umunani Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara.

Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita Faustin yavuze ko icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanwa mu ngingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ubushijacyaha bwagarutse ku magambo yagomesha rubanda buvuga ko yashoboraga guhindura abasirikare.
Ati ‘Iyo Leta igira ibyago bariya bakabyakira akabazana ku ruhande yifuzaga […] mu yandi magambo ni ukubabwira ngo muhindukire murwanye iyo Leta yicana.” Kuri iki cyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15.
Kuba yaravuze ko leta ifata ibyemezo ihubutse, kuba ashinjwa kuvuga ko Lt Mutabazi yafunzwe arengana ngo bigize icyaha cyo gusebya Leta uri umuyobozi biteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 660.
Icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, bwavuze ko giteganywa kandi gihaninwa mu ngingo ya 327 maze bumusabira ihazabu ya miliyoni 8 FRW.
Icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yasabye urukiko kwemeza ko icyaha cya mbere n’icya kabiri ari impurirane mbonezamugambi; maze muri rusange amusabira imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani.
Yasabiwe kandi kunyagwa amapeti ya gisirikare n’ubundi burenganzira.
Ibi bihano Col Tom Byabagamba yasabiwe birasa n’ibyasabiwe Rtd Brig Gen Frank Rusagara gusa bigatandukanira ku kunyagwa amapeti kuko we atakiri umusirikare.
Uwari umushoferi wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Sgt (demob) Kabayiza François we ashinjwa ibyaha bibiri byo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kucyo Gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko , yasabiwe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshatu. Umushinjacyaha yabajijwe n’inteko iburanisha impamvu Kabayiza yahanwa yihanukiriye maze avuga ko ari uko Kabayiza atigeze yegera ubugenzacyaha.
Ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye ho yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri. Muri rusange yasabiwe imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu.
Urukiko rwabajije umushinjacyaha impamvu asaba ibihano biremereye maze asubiza ko biterwa n’uburemere bw’ibyaha.
Col.Byabagamba yisobanura yagaragaje ko ibyaha aregwa bidafitiwe ibimenyetso bifatika, ko abatangabuhamya bavuguruzanya ndetse akomeza gusaba urukiko kutazaha agaciro ibyaha aregwa.
Yatanze ingingo zitandukanye zigaragaza ko ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso ku byaha ashinjwa ahubwo ibimenyetso byabaye ubuhamya.
Urubanza ruzakomeza kuwa Gatanu aho abaregwa bazakomeza kugira icyo bavuga ku bihano basabiwe.
Col.Byabagamba urubanza rwe rukaba rumaze kugaragaramo abasirikare bakuru batandukanye bamushinja.
www.umusingi.net
3,010 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply