Umusirikare yarashe nyiri akabari arapfa havugwa byinshi bamujijije
— May 10, 2017
Please enter banners and links.

Mu rukerera rwo Kuwa 9 Gicurasi 2017 mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari gaherereye mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu, mu gitondo nibwo byamenyekanye ko ari nyiri akabari gahari yarashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana.
Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro,nkuko bivugwa n’ abaturiye akabari babivuga ko bamenye ko umusirikare na nyiri akabari bapfuye umugore wa nyiri akabari witwa Ivan Ntivuguruzwa ngo umusirikare yariho aganira nawe.
Umwe mu baturanyi ati “Nyiri akabari ni umugabo w’ijeya (geant) yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare muto muto atereta umugore we maze aramusuzugura ashaka kumukubita.”
Uyu avuga ko nyiri akabari yambuye imbunda uyu musirikare maze akayishyira ku ruhande ashaka kumukubita, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri Patrol maze uwaje ngo niwe warashe uyu nyiri akabari atabara mugenzi we.
Aba baturiye aka kabari bavuga ko nyakwigendera bakimara kumurasa yagerageje kwiruka ariko yagera mu muhanda yikubita hasi, abasirikare babiri barahamusanga bamurasa andi masasu agera kuri 6 ahita yitaba Imana.
Hari n’abavuga ko aba basirikare babiri bari babuze ubwishyu bw’inzoga bari banyoye, umugore wa nyakwigendera akiyambaza umugabo we (yari afite akandi kabari) ngo babishyuze yaza bakananiranwa bakabanza no kurwanira mu kabari (ibirahure by’akabari byamenaguritse).
Muri iki gitondo imbere y’akabari hari hakigaragara ibisigazwa by’amasasu agera kuri atandatu .
Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu musirikare yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.
Ibi bibaye n’undi musirikare ufite ipeti rya Major aburanishijwe urubanza rwo gukubita umuntu akamwica .
Abantu baribaza impamvu bamwe mu basirikare bagaragaraho imyitwarire mibi kandi ubusanzwe aribo bantu bazwiho imyitwarire myiza .Turacyashakisha uko twavugana n’umuvugizi w’Ingabo mu Rwanda Lt Col René Ngendahimana kugirango atangaze amakuru yabo basirikare bari mugikorwa cyahitanye ubuzima bw’umuntu
3,377 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply