Urwego rw’iteganyagihe rwahagurukiye ubukangurambaga mu kumenyekanisha amakuru ajyanye n’igihe
— May 2, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 27 Mata 2017 muri Classic hotel Kicukiro habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’urwego rushinzwe ibijyanye n’iteganyagihe (Meteo) n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere ,ikiganiro kigamije gukora ubukangurambaga ku iteganyagihe.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iteganyagihe mu kigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Bwana Twahirwa Anthony yabwiye abanyamakuru ko bifuza gukora ubukangurambaga kugirango abantu bamenye amakuru ajyanye n’ikirere binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye.
Uru rwego rwakunze kunengwa cyane ku makuru y’ikirere cyane cyane abahinzi baba bakeneye kumenya amakuru y’ikirere kugirango bashobore guhingira ku gihe ndetse bagire umusaruro mwiza.
Nyuma y’ibyavuzwe byose ubu Twahirwa Anthony akaba yifuza ko buri muturage wese yamenya amakuru y’ikirere kuko ubushobozi bwo kubagezaho amakuru y’iteganyagihe buhari.
Twahirwa yagize ati “inzira nziza yo kugeza ku baturage amakuru y’iteganyagihe irahari ni ugukorana n’itangazamakuru kuko niryo jwi rigera kure kandi kuri benshi bityo rero tukaba dushaka gukorana n’itangazamakuru mu gukora ubukangurambaga bw’iteganyagihe”.
Yasobanuriye abanyamakuru uburyo babona amakuru y’iteganyagihe hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse nandi makuru yose ajyanye n’ikirere.
Ni urwego rufite inshingano zikomeye ku buzima bw’abaturage mu bindi bihugu ariko mu Rwanda usanga amakuru y’iteganyagihe avugwa gake cyane ndetse no mu itangazamakuru iki kigo kivugwa gake kandi amakuru y’itegenyagihe aba akenewe cyane haba ku bahanzi cyangwa abandi bantu.
Ntwari Nathan umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (MHC)muri iyo nama yavuze ko bazakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ikirere mu guhugura abanyamakuru n’uburyo bwo gutangaza mu bitangazamakuru byabo inkuru zijyanye n’iteganyagihe.
Twahirwa yasabye abanyamakuru ko nabo bashyiraho akabo nubwo nta mafaranga ahagije bafite yo guha ibitangazamakuru ariko nabo bagatanga umwanya wo gutangaza amakuru y’iteganyagihe.
Gatera Stanley
2,188 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply