Icyumweru cyo kwibuka 24 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
— April 14, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri polisi y’Igihugu aravuga ko umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.
Mu kiganiro yatanze, ACP Badege yavuze ko umutekano wari wifashe neza mu cyumweru cyo kwibuka kandi cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru mu bikorwa byo kwibuka.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda atangaza ko ingero z’ingengabitekerezo ya jenoside zigaragara mu gihe cyo kwibuka mu gihugu zigenda zigabanuka buri mwaka aho yagize ati:” Ni ikimenyetso ko hari icyizere ko bizageraho bicike.”
Yongeyeho ati:” Kuva uku kwezi kwatangira, habayeho ingero 24 z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo; zikaba zaragabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka ushize.”
Agiye mu mibare, ACP Badege yavuze ko muri izi ngero 24 zabayeho, inyinshi ni iz’abantu bakuru cyane cyane ab’igitsina gabo.
Yagize ati:” Ibyinshi muri ibi byaha ni imvugo zibwirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bike mu bikorwa bibakorerwa.”
Hagati aho , ACP Badege yanavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwica inka y’uwacitse ku icumu mu karere ka Kicukiro.
Urundi rugero yatanze ni urw’umukecuru w’imyaka 80 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, watwikiwe inzu muri Rubavu, bikaba byarakozwe n’abagabo batatu bari bavuye mu bikorwa byo kwibuka bitarangiye, ubu nabo bakaba barafashwe.
Aha yagize ati:” Abaturage nibo bajimije iriya nzu bahita banafata bariya bagabo bari bakihishe hafi aho mu rutoki.”
Yashoje asaba ubufatanye n’abaturage mu gutanga amakuru no kuba maso mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
2,810 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply