Breaking News :ADEPR igeze aho yemera ibyo Nzahura torero yayisabaga Sibomana ashobora kuba ari muri nzahura torero
— March 10, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru ageze ku kinyamakuru Umusingi aka kanya ni uko uyu munsi tariki 10 Werurwe 2017 ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwakoreshe inama yigitaraganya n’Abashumba(Pastors) kubera kotswa igitutu na Komisiyo nzahura torero .
Amakuru akaba avuga ko iyo nama yabereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.Abashumba bakaba baturutse mu Turere 4 aritwa Rubavu ,Ngororero ,Nyabihu na Rutsiro.
Bamwe muri Komisiyo Nzahura torero batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ADEPR igezaho ikemera ibyo bayisaba guhindura bitaba ibyo bagakurwa kubuyobozi.

Bishop Sibomana Jean ibumoso na Bishop Rwagasana Tom

Mutuyemariya Christine DAF
Ikigaragara ni uko Nzahura torero imaze kugira abantu benshi ndetse n’Abashumba bari muri iyo nama bakaba ari abo muri Nzahura torero.
Andi makuru akaba avuga ko umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean nawe ashobora kuba ashyigikiye Nzahura torero kubera ko nta rugendo na rumwe yagiyemo mu gihe ubuyobozi bwa ADEPR bumaze iminsi buzenguruka igihugu cyose bigisha abakristo kwamagana Nzahura torero.
Amakuru tugikurikirana akaba avuga ko Bishop Sibomana Jean impamvu atajyana n’abandi bayobozi ari uko bamutahuye ko ashobora kuba ashyigikiye Nzahura torero tukaba tukimushakisha kugirango tumubaze impamvu atajyana n’abandi bayobozi kandi ariwe ubakuriye.
Tubashyiriyeho raporo y’inama yabereye I Rubavu namwe mwirebere tukaba tugishakisha abayobozi muri ADEPR kugirango tubabaze icyo inama yari igamije.
Amakuru akaba avuga ko ejo tariki 11 Werurwe 2017 ubuyobozi bwa ADEPR buzakomereza mu Karere ka Nyamasheke .Inkuru irambuye turacyayikurikirana tukaba turi buyibagezeho tumaze kuvugana n’impande zombi.
RAPORO Y’INAMA BIRO NYOBOZI Y’ADEPR YAGIRANYE N’ABASHUMBA, PASTORS KU GISENYI✍
Abitabiriye inama
-pst Tom Rwagasana
-Pst Sebagabo
-Mme Christine Mutuyemariya
-Umushumba w’ururembo n’uwungirije,
-abashumba b’Uturere
-abashumba ba paruwasi
– abakuru b’itorero
Ibiganirwaho
NzahuraTorero
Kuri izi ngingo, havuzwe ko NzahuraTorero iba mu Mujyi wa Kigali, ntabwo iragera Gisenyi. Nta kibazo iteye I Gisenyi kuko idahari.
Inyubako za Gisozi
Kuri iyi ngingo havuzwe ko Indembo n’uturere bihagarika kongera gusaba abakristo amafaranga ya Gisozi hamwe n’inyubako zatangijwe n’indembo. Ibi bigomba guhagarara mugihe cy’umwaka.
Ariko amatorero akagerageza kwishyura Gisozi B (inguzanyo zafashwe kugirango haboneke umusanzu w’inyubako zo Ku Gisozi.)
Ikigega CICO Ltd
Kuri iyi ngingo, bavuze ko Rwiyemezamirimo yatsinzwe urubanza, noneho yemera kuba atanze miliyoni 70 kugirango abakristo batanze imigabane muri CICOLtd bishyurwe umuntu Ku Giti cye kugeza mu kwezi kwa Kamena 2017. Ariko Kolari ntabwo zirimo, zizishyurwa mu cyiciro cya kabiri.
Divers
– Abayobozi ba ADEPR hari imodoka baguze kandi ntabwo bari gukora umurimo w’Imana bagenda n’ibirenge.
Murakoze
Intumwa ya NzahuraTorero mu nama yabereye I Rubavu.
2,983 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply