umu amakuru-  Uzi umupasiteri mu Rwanda ukureba akamenya icyo Imana yakuvuzeho? | Umusingi

42873686-ee45-47d5-ad6c-ccab74dc5159  Uzi umupasiteri mu Rwanda ukureba akamenya icyo Imana yakuvuzeho?

Please enter banners and links.

42873686-ee45-47d5-ad6c-ccab74dc5159

 

Umukozi w’Imana nyabyo atari byabindi byo kubeshya abantu ngo ubone ubukire cyangwa ubone abakirisitu we arabikora bikaba akaba nta wundi yitwa Ntakirutimana Theoneste uzwi ku izina rya Kibonge akaba ayoboye urusengero Leobothe Pentakote Ministries Kimironko.

Nkuko izina rye ari Ntakirutimana koko ibyo akora bigaragara ko ari Imana yamutumye kuza kwigisha ijambo ryayo no gufasha abantu mu bibazo bitandukanye.

Ibitangaza akora byatumye Ikinyamakuru Umusingi kimusura kimutunguye kugirango kirebere ko ibyo bamuvugaho aribyo koko.

Uru rusengero rwe ushobora kurusuzugura ukihagera ariko hari Imana kuko ibitangaza bihabera urabyibonera n’amaso yawe bitarimo byabindi ngo uzabibona.

42873686-ee45-47d5-ad6c-ccab74dc5159

Pasiteri Ntakirutimana Theoneste (Photo Umusingi)

Nkuko umukozi w’Imana Ntakirutimana abivuga afite umuhamagaro w’Imana wo gusengera abantu barwaye bagakira ,uwo baroze ,uwabuze urubyaro ,abafite ibibazo byo mu ngo ,abashaka kujya hanze byose avuga ko amaze gusengera benshi ,amaze gusengera abajya mu mahanga bakagenda ,gukiza benshi kuko bagaruka bagatanga ubuhamya.

9e28fb54-1266-45d3-a2f0-bc09d1a5f26d

Asengesha anyura mu Bakristo bicaye hasi (Photo Umusingi)

68acd9d3-c2fb-4bf7-8b1a-ad8bca3cbe9c

Abakristo barimo gusenga

2e96793d-8fdd-43e4-88a2-858b0da29ca5

03dc2c38-64eb-4c53-afcf-568625fe5305

Kuwa 9 Werurwe 2017 Ikinyamakuru Umusingi kigeze aho urusengero rwe ruherere ku Kimironko Zindiro  twasanze Abakirisitu bicara hasi ku misambi kandi ari benshi cyane.

Ikindi mwese nta wemerewe kwinjirana inkweto kandi iyo asenga asenga anyura mu Bakirisitu hagati mbese ukagirango ni Yesu unyura mu nama ze .

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona uburyo ahagurutsa umuntu akamubwira ko afite uburozi kandi akabyemera ko abufite ndetse akabwira umuntu ko mu gihe runaka Imana izamuha inzu cyangwa akazi kandi bikaba nkuko bamwe babitanzemo ubuhamya.

Ikinyamakuru Umusingi cyaramwegereye nyuma y’amasengesho kimubaza niba ibyo akora bitarimo kubeshya maze agira ati “ntago wabeshya mu murimo w’Imana kuko njye nagombaga gukora ibindi byinshi ariko Imana imbwira ko nza nkafasha abantu kumva ijambo ryayo ndetse integeka kubasengera bagakira no kubafasha gukemura ibibazo bafite ibyo aribyo byose”.

Pasiteri Ntakirutimana Theoneste  akomeza avuga ko bagira gahunda yo gufasha abakene ku buryo ababyeyi babuze amafaranga yo kwishyurira abana babafasha ,uwabuze ayo kwishyura inzu ,ufite ubukwe ,uwabuze icyo kurya n’ibindi byinshi bose barabafasha kuko Imana yabimutegetse gufasha abantu bayo.

Umwe mu bakirisitu twavuganye nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “njye maze imyaka 3 nsengera muri uru rusengero ariko mbona umukozi w’Imana Pasiteri Ntakirutimana akora ibitangaza kuko nanjye naje ntabyemera neza ariko nabonye abantu benshi batanga ubuhamya uwo munsi birantangaza ariko ubu nanjye nari mfite ibibazo byinshi ariko yaransengeye birashira ubu ni njye wishimye mu rugo rwanjye n’umuryango wanjye”.

Abandi 2 nabo twavuganye nabo umwe yari yarabuze urubyaro kumara imyaka myinshi yarihebye ariko yaje kwereka umukozi w’Imana ko umwana yamubwiye ko agiye gusama akabyara yamubonye ,undi nawe yamusengeye agakira amarozi yari yaramuzengereje hafi yo kumuhitana aje kumushimira ko yakize.

Uyu mukozi w’Imana bivugwa ko agira igihe akajya mu ishyamba ikiyiriza agasenga agahamagara Imana akaganira nayo ikamubwira ibyo agomba kuza gukorera abantu.

Gatera Stanley

3,810 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Ben March 10, 2017 at 8:34 pm

    MPa Number te umusingi?urakoze

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.