Uzi umupasiteri mu Rwanda ukureba akamenya icyo Imana yakuvuzeho?
— March 10, 2017
Please enter banners and links.

Umukozi w’Imana nyabyo atari byabindi byo kubeshya abantu ngo ubone ubukire cyangwa ubone abakirisitu we arabikora bikaba akaba nta wundi yitwa Ntakirutimana Theoneste uzwi ku izina rya Kibonge akaba ayoboye urusengero Leobothe Pentakote Ministries Kimironko.
Nkuko izina rye ari Ntakirutimana koko ibyo akora bigaragara ko ari Imana yamutumye kuza kwigisha ijambo ryayo no gufasha abantu mu bibazo bitandukanye.
Ibitangaza akora byatumye Ikinyamakuru Umusingi kimusura kimutunguye kugirango kirebere ko ibyo bamuvugaho aribyo koko.
Uru rusengero rwe ushobora kurusuzugura ukihagera ariko hari Imana kuko ibitangaza bihabera urabyibonera n’amaso yawe bitarimo byabindi ngo uzabibona.

Pasiteri Ntakirutimana Theoneste (Photo Umusingi)
Nkuko umukozi w’Imana Ntakirutimana abivuga afite umuhamagaro w’Imana wo gusengera abantu barwaye bagakira ,uwo baroze ,uwabuze urubyaro ,abafite ibibazo byo mu ngo ,abashaka kujya hanze byose avuga ko amaze gusengera benshi ,amaze gusengera abajya mu mahanga bakagenda ,gukiza benshi kuko bagaruka bagatanga ubuhamya.

Asengesha anyura mu Bakristo bicaye hasi (Photo Umusingi)

Abakristo barimo gusenga


Kuwa 9 Werurwe 2017 Ikinyamakuru Umusingi kigeze aho urusengero rwe ruherere ku Kimironko Zindiro twasanze Abakirisitu bicara hasi ku misambi kandi ari benshi cyane.
Ikindi mwese nta wemerewe kwinjirana inkweto kandi iyo asenga asenga anyura mu Bakirisitu hagati mbese ukagirango ni Yesu unyura mu nama ze .
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona uburyo ahagurutsa umuntu akamubwira ko afite uburozi kandi akabyemera ko abufite ndetse akabwira umuntu ko mu gihe runaka Imana izamuha inzu cyangwa akazi kandi bikaba nkuko bamwe babitanzemo ubuhamya.
Ikinyamakuru Umusingi cyaramwegereye nyuma y’amasengesho kimubaza niba ibyo akora bitarimo kubeshya maze agira ati “ntago wabeshya mu murimo w’Imana kuko njye nagombaga gukora ibindi byinshi ariko Imana imbwira ko nza nkafasha abantu kumva ijambo ryayo ndetse integeka kubasengera bagakira no kubafasha gukemura ibibazo bafite ibyo aribyo byose”.
Pasiteri Ntakirutimana Theoneste akomeza avuga ko bagira gahunda yo gufasha abakene ku buryo ababyeyi babuze amafaranga yo kwishyurira abana babafasha ,uwabuze ayo kwishyura inzu ,ufite ubukwe ,uwabuze icyo kurya n’ibindi byinshi bose barabafasha kuko Imana yabimutegetse gufasha abantu bayo.
Umwe mu bakirisitu twavuganye nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “njye maze imyaka 3 nsengera muri uru rusengero ariko mbona umukozi w’Imana Pasiteri Ntakirutimana akora ibitangaza kuko nanjye naje ntabyemera neza ariko nabonye abantu benshi batanga ubuhamya uwo munsi birantangaza ariko ubu nanjye nari mfite ibibazo byinshi ariko yaransengeye birashira ubu ni njye wishimye mu rugo rwanjye n’umuryango wanjye”.
Abandi 2 nabo twavuganye nabo umwe yari yarabuze urubyaro kumara imyaka myinshi yarihebye ariko yaje kwereka umukozi w’Imana ko umwana yamubwiye ko agiye gusama akabyara yamubonye ,undi nawe yamusengeye agakira amarozi yari yaramuzengereje hafi yo kumuhitana aje kumushimira ko yakize.
Uyu mukozi w’Imana bivugwa ko agira igihe akajya mu ishyamba ikiyiriza agasenga agahamagara Imana akaganira nayo ikamubwira ibyo agomba kuza gukorera abantu.
Gatera Stanley
3,812 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
1 Comment
MPa Number te umusingi?urakoze