Umwongerezakazi Uwamahoro Violette wari waburiwe irengero yafatiwe mu Rwanda agambanira igihugu
— March 3, 2017
Please enter banners and links.

Uwamahoro Violette Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu nyuma y’uko byabanje kuvugwa ko yaburiwe irengero ari mu Rwanda, ubu akaba akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.
Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.
Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Uwamahoro Violette
Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.
Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyacukumbura kumenya abo bagizi ba nabi bakorana na Uwamahoro abo aribo tukaza kubagezaho indi nkuru nitumara kumenya abo aribo.
Hashize igihe Polisi ifashe abandi Bayisiramu ibashinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi bakaba bafunzwe .
U Rwanda hashize iminsi barugera amajanja ariko abantu batandukanye bibaza icyo barushakaho ko nta bukire rugira nka Congo cyangwa Peteroli rugira barashakaho iki?
Muhungu John Kampala
2,648 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply