umu amakuru- Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abakora imigati mu Rwanda barashinja Dusabimana kubahombya | Umusingi

gisamboAbanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abakora imigati mu Rwanda barashinja Dusabimana kubahombya

Please enter banners and links.

gisambo

Nk’uko bamwe mu banyamuryango ba (RBBA)Ishyirahamwe ry’abakora imigati  batangarije Ikinyamakuru Umusingi n’agahinda kenshi uburyo komite y’ishyirahamwe ryabo yagateganyo kandi ikaba yaranenzwe mu nama y’inteko rusange yabaye kuwa 08 Ukuboza 2016 aho yemeje ko iyo komite yananiwe kubera ko iterekana uko umutungo wakirwa n’uko ukoreshwa kandi n’imisanzu itangwa buri kwezi itazwi aho ijya.

Bakomeje badutangariza ko uwitwa DUSABIMANA Camille

ariwe nyirabayazana ushaka gusenya ishyirahamwe kubera inyunguze bwite nuko ngo mbere yari afite uruganda rukora imigati i Huye rukamunanira arafunga ubu akaba ari izina gusa ngo n’umwe mu banyamuryango bakora imigati kandi yarabiretse.

Ubu rero icyo agamije n’ukunaniza bamwe mu bakora imigati akoresha ibikangisho n’iterabwoba kubanyamuryango ababwira ko azabafungira bakava muri bizinesi burundu nk’uko ateza akajagari INyabugogo, Muhima, Gasanze, i Huye, ku Giporoso, i Kabuga, Mwizindiro, mu gatsata n’ahandihatandukanya ibyo akabikora kugirango arebe uwananirwa ahafate azahakorere.

gisambo

DUSABIMANA Camille

Uyumugabo DUSABIMANA Camille ; wigize visi perezida w’ishyirahamwe kandi ntaruganda rw’imigati agira cyangwa se ngo abe anarukoramo ngo n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ndimi (Assistant Lecturer of English- MA English, CBU-USA) tutamenya ko niba ariho yigisha cyangwa se koko yize indimi, ngo ubu akaba yahimbye indi mitwe yo gushakisha amafaranga mu banyamuryango asaba umusanzu ku ngufu wayabura akaguteza ikigo gishinzwe ubuziranenge kugirango bagufungire abonereho kubona amafaranga yifuza unatange amande n’umusanzu ni cya cumi birumvikana.

Uyu mugabo DUSABIMANA Camille  ufite ubugome rwihishwa, arangwa n’amacakubiri no gucamo abanyamuryango ibice, gukoresha utunama twa rwihishwa nko kurema uduce tw’abanyamuryango, guteza umwuka mubi mu bakozi b’inganda zimwe na zimwe ababwira ko agiyekuzifungira, mu gihe aba yazisuye nta na gahunda yasabye kuri banyi nganda, akaganira n’abakozi ntaruhushya ahawe akivanga mu bitamureba.

Abo banyamuryango bakomeza bavuga ko iyo komite iteza akajagari mu bakora n’abacuruza imigati abategeka ibiciro kandi buri wese afite imikorere iranga uruganda rwe, urugero ; Abakozi b’inzobere, ibikoresho bihambaye, abakora imigati bose ntibabihuje kandi bigira ingaruka k’ubudasa bw’ibiciro ku isoko.

Iyi komite kandi ngo yananiwe guca amacakubiri atezwa na DUSABIMANA Camille.Ikindi ngo amategeko ngengamikorere ntabwo avugwaho rumwe n’abanyamuryango hari nk’amande acibwa ntamenyeshwa muri PSF, Rwanda Revenue Authority, n’izindinzego .

 Ibiciro, gusura inganda byakagombye gukorwa na komite yemejwe n’abanyamuryango hakaza umukoziwa PSF cyangwa se uwa chambre.

bimwe mubyo bibaza abanyamuryango ;

ngo amatora uko akorwa ntibihwitse, Inyandiko hafi ya zose zisinywa na DUSABIMANA Camille ari we uteza akavuyo kandi Perezida wa (RBBA) ahari, Ibyemezo bifatwa muri (RBBA)ntabwo bimenyeshwa PSF na chambre ndetse n’izindi nzego uko bikwiye, ahubwo birihereranwa.

Nk’uko abanyamuryango badusobanuriye bimwe mu bibazo bahura nabyo biterwa na DUSABIMANA Camille twashatse ko twavugana na DUSABIMANA Camille tumuterefona kugirango aduhe gahunda dukorane ikiganiro kubijyanye nibyo abanyamuryango bamuvugaho ,yaduhaye gahunda inshuro ebyiri ntiyaboneka ubwa gatatu tumuterefonnye atubwira ngo ntamwanya afite ngo nitwandike ibyo dushaka ubwo niyabona umwanya yazatubwira tukumva ibisobanuro bye nawe.Dusabimana yagize ati « mugende mwandike ibyo mushaka nta mwanya mfite nzaba mbasobanurira ».

Bamwe mu bakozi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa mu kinyamakuru kuko batinya uwo mugabo Dusabimana ko yabagirira nabi cyangwa akabananiza gukora.

Abandi bibaza impamvu umuntu nk’uwo yigira uwa hatari nkaho nta mategeko ahari ku buryo abangamira agahohotera abacuruzi nta kurweho.

Undi twaganiriye nawe bwa nyuma yagize ati « turasaba ko inzego zibishinzwe zamwirukana tukamukira kuko aduhombya byinshi .

Iki gihugu tuziko nta muntu wigira uwa hatari nkaho ariwe kamara byose bityo rero turasaba ko bamwirukana tugakira ibihombo bye no kutubangamira ubucuruzi bwacu bagakorwa neza » .

Amani Ntakandi

 

 

 

 

 

6,252 total views, 3 views today

About author

Related Articles

4 Comments

  1. Emmy February 23, 2017 at 7:02 am

    Uyu mugabo Bwana Camille yarananiranye nubundi i Buture yahakooze amahano arimo guhungira i Kigali aho agenda abwira abantu yuko ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’indimi.

    Ubwo se akora umugati????????????? Kagame ni atabare

  2. Kamari February 24, 2017 at 5:31 am

    Bwana Camille Dusabimana bigaragare ko ari umunyamanyanga pe. Abantu ko bahari, kuki umuntu wananiranye ari we wagombye gushyirwa imbere ngo ayobore? Ariko ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Uwo ni umugani w’abanyarwanda

  3. Kimati April 4, 2017 at 7:39 am

    Dusabimana ateye ubwoba wallah. Umuntu uhagarika amaraso sector y’imgati yose? Njye anyigisha icyongereza, muri UR. Ariko all examples are around ???? bread

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.