umu amakuru- Uganda yagaruye abanyarwanda 2 bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye | Umusingi

PolisiUganda yagaruye abanyarwanda 2 bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Please enter banners and links.

Polisi

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe  abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare 2017  ku mupaka wa Gatuna.

Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka  31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka, bakaba baherutse gufatirwa  na Polisi ya Uganda  mu bihe bitandukanye , nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali  bisabwe n’u Rwanda.

Ndimubanzi yari yarakatiwe burundu  n’urukiko gacaca rwo mu mudugudu wa Tovu, mu murenge wa Kiyombe ho mu karere ka Gatsibo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubunyamaswa yahakoreye, akaba yari yaratorotse gereza ya Nsinda muri Gashyantare  2012, nyuma y’imyaka itatu gusa yari amazemo.

Yakuwe ahitwa  Cyenkwanzi  mu karere ka Kiboga ,aho yari amaze imyaka 6 yarihinduye umupagasi.  

Ndikuryayo Valence  we,  akaba yashakishwaga kubera icyaha  cyo  kwigana no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka yakoresheje mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, akaba yarafatiwe mu karere ka Mubende aho yabaga kuva yahunga.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege yavuze ko nyuma y’itoroka ry’aba bagabo, biciye mu itumanaho rya I-24/7 , Interpol Kigali yasohoye impapuro zo kubata muri yombi, zishyikirizwa ibihugu byose bigize Interpol uko ari 190.

Yashimye igikorwa cyakozwe na Polisi ya Uganda  aho yagize ati:” Birakomeza ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse na Polisi zabyo .”

Iki gikorwa kibaye habura iminsi ibiri  ngo habe inama hagati ya Polisi z’ibihugu  byombi, ikazabera I Kigali ku italiki ya 24 Gashyantare 2017 , ikazaba igamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati yazo cyane cyane mu kurwanya ibyaha hibandwa ku byambukiranya imipaka.

Source:RNP

 

2,700 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.