Mpayimana ushaka kwiyamamariza kuba Perezida yanenze Perezida Kagame
— February 4, 2017
Please enter banners and links.

Mpayimana Philippe ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’uRwanda uyu munsi Kuwa 4 Gashyantare 2017 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri The Mirror Hotel I Remera maze abanyamakuru bamuhata ibibazo atangira kunenga Perezida Kagame.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Mpayimana icyo abona aje guhindura aramutse atowe maze agira ati “hari aho Perezida Kagame afite integer nkeya .Hari abantu baba mu mahanga badataha mu Rwanda niba nshaka ko bataha mu Rwanda”.
Umunyamakuru amubajije impamvu abo bantu avuga baba mu mahanga badataha kandi u Rwanda rugendwa nta kibazo abantu bishyira bakiza maze avuga ko ibirenze aho abantu bazabimenya nyuma.

Mpayimana yuriye moto agiye

Hano yari asohotse muri Hotel agiye kuganira n’abanyamakuru ku muhanda bamusohoye muri Hotel ko amasaha yagenewe yarangiye

Ubwo avuga gutyo ko hari abantu badataha mu Rwanda ntago asobanura impamvu ibuza abo bantu gutaha kandi we yarabaga mu mahanga akaba yaje kwiyamamaza kuba Perezida ntagire icyo aba.
Yananiwe gusobanura abo bantu badaha mu Rwanda nabo aribo kugirango abantu babamenye n’impamvu ibabuza gutaha kandi mu Rwanda ari amahoro.
Ikindi umunyamakuru yamubajije ibivugwa ku gitabo cye yanditse kivugwamo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi arangije agira ati “abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka”.
Abantu batangiye kumunenga bavuga ko Abanyarwanda batayoborwa n’umuntu ugenda kuri moto unanirwa no gukodesha akamodoka kamugeza aho aba agiye guhura n’abanyamakuru cyangwa n’ahandi yaba ashaka kujya.
Hari n’abandi bantu batangiye kumugereranya amagambo ye naya Me Bernard Ntaganda wajyaga avuga ngo tura tugabane niwanga bimeneke nawe akaba yatangiye kunenga Perezida Kagame avuga ko yananiwe kunga abanyarwanda ,avuga ko hari abantu baba mu mahanga badataha ariko ntavuge amazina yabo ,ibyo byose bituma abantu bamusuzugura bavuga ko ibyo avuga nta gihamya abifitiye.
Ibyo avuga ngo aje kunga abanyarwanda abajijwe uburyo azunga abantu ati bampe umwanya bantore mbibereke ukibaza impamvu atabivuga.
Ikindi yanenzwe ndetse kigaragaza ko adakwiye kuba Perezida ibyo akora nta gahunda bifite kuko yakoze ibiganiro bibiri kimwe muri Hotel ikindi mu muhanda ukibaza umuntu ukorera ikiganiro mu muhanda afite iyihe gahunda?.
Abandi batangiye kuvuga ko ashobora gukurikiranwa n’ubutabera kubera amagambo ye asebya umukuru w’Igihugu kandi Abanyarwanda barisabiye ko akomeza kubayobora kubera ibyiza yabakoreye.
Hari nabatangiye kumubaza ko Perezida Kagame yakoreye abanyarwanda ibikorwa byinshi we n’ikihe na kimwe yari yakora?.
Ikindi yabajijwe uburambe afite mubya politike abura icyo avuga ahubwo ukabona hari izindi gahunda yaba afite wenda ashaka ko yandikwa mu mateka ko yigeze kwiyamamariza kuba Perezida cyangwa ashaka kwikenuza amafaranga ya Leta.
Tuzakomeza kubageza amakuru y’ibijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2017 ndetse Amashyaka akaba ari menshi arimo gutegura uburyo yatanga Abakandida bo guhangana na Perezida Kagame bakamwambura Intebe y’icyubahiro n’ubwo bigoye cyane.
Gatera Stanley
2,347 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply