umu amakuru- Bamwe mu bayobozi bibanze mu Karere ka Nyanza batangiye gufungwa bazira ibigori | Umusingi

nyanza3 (1)Bamwe mu bayobozi bibanze mu Karere ka Nyanza batangiye gufungwa bazira ibigori

Please enter banners and links.

nyanza3 (1)

Kuwa 13 Mutarama 2017 bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bamwe mu bayobozi bibanze batangiye gufungwa abandi bagahunga  bazira kunyereza ibigori n’ibishyimbo byari byagenewe guha abaturage mu rwego rwo kubatabara kubera inzara yavugwaga muri ako Karere.

Tumaze iminsi dushakisha umuyobozi w’Akagali ka Nyamure Muganwa Fiacre twaramubuze kugirango agire icyo avuga kuri ubwo bujura buvugwa ku bayobozi nawe arimo.

Abaturage 2 batuye mu Kagali ka Nyamuri Umurenge wa Muyira bavuze ko Gitifu w’ungirije w’Akagali ka Nyamuri  witwa Chantal Niyomwungeri yari yafashwe  ashinjwa kunyereza ibigori by’abaturage.

Umwe muri abo baturage yagize ati “hari ibigori Leta yari yarageneye abaturage mu rwego rwo gutabara abaturage badafite ibiribwa maze bamwe mu bayobozi batangira kubigurisha bityo rero bakaba aribyo bazira”.

Undi muturage nawe yavuze ko abo bayobozi bahaga umuturage ibiro by’ibigori 3 ariko bakandika ko bamuhaye ibiro 20.

Abayobozi biba ibigori ntago ari abo mu Karere ka Nyanza gusa ahubwo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri naho Ikinyamakuru Umusingi cyasanze naho abayobozi barariye ibigori by’abaturage ariko abayobozi ayo makuru barayahishira ntihagira ubibazwa  ariko abaturage babitangarije itangazamakuru.

Hari umuturage witwa Ntirushwa Jean Malie  bivugwa ko yahaye abayobozi ibigori n’ibishyimbo byangiritse birimo imungu(Bishaje cyane) maze abayobozi bamuha ibigori byiza nawe amakuru akaba avugwa ko arimo gushakishwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu w’Akagali ka Nyamuri witwa Muganwa Fiacre nawe uvugwa mu kunyereza ibigori n’ibishyimbo by’abaturage kugirango tumubaze amakuru abavugwaho n’ingamba ariko Telephone ye itanyuramo kumara iminsi.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uyu muturage witwa Ntirushwa Jean Marie bivugwa ko ari umuherwe muri uwo Murenge ku buryo usanga akorana hafi cyane n’ubuyobozi ndetse bakaba bamushinja kuba yarabayeho umusirikare abyitwaza maze abayobozi bakamutinya ibyo avuze bigakorwa ,twashatse kumubaza niba ibyo abaturage bamushinja niba aribyo nawe nimero ye itanyuramo ku buryo byaduteye impungege ko bashobora kuba barafashwe bose n’ubwo tugikurikirana aya makuru kugirango ibyo bazavuga tubibagezeho.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya wa Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme

 niba aya makuru y’abayobozi bashinjwa kunyereza ibigori n’ibishyimbo by’abaturage ayazi n’icyo azabikoraho ariko ntiyatabaga tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone igendanwa maze avuga ko barimo gukurikiranwa uzahamwa n’icyaha azahanwa n’amategeko.

Gatera Stanley

2,518 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.