AHF yagaragarije itangazamakuru ko SIDA igihari n’ibyakorwa kugirango ikomeze kugabanuka
— December 23, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 22 Ukuboza 2016 muri Classic Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’umushinga AHF ushinzwe kurwanya SIDA bakaba bishakaga kugaragariza itangazamakuru bimwe mu bikorwa bagezeho mu mwaka wa 2016 nibyo bateganya gukora umwaka utaha.
Umuyobozi wa AHF Rwanda witwa Dr.Brenda Asiimwe Kateera yabwiye abanyamakuru ko SIDA igihari ndetse asaba ko buri wese yagira uruhare rwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda SIDA.
Yagize ati “n’ubwo SIDA yagabanutse ariko iracyahari niyo mpamvu tubahamagara kugirango mukomeze mukangurire abantu gukomeza kwirinda kuko itangazamakuru rigera kuri benshi ikaba ariyo mpamvu tubasaba ko dukomeza tugatanga ubutumwa bwo kwirinda SIDA”.
Umuhuzabikorwa muri AHF witwa Hakizimana Etienne yavuze ku bituma SIDA igabanuka aho yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru ndetse avuga n’abantu kuba imyumvire yarateye imbere bakamenya ko SIDA ari mbi ndetse avuga n’uruhare rw’abafatanyabikorwa byose bituma abantu bamenya ububi bwa SIDA bakayirinda n’ubwo hari abandi bake ariko nabo nuguhozaho twigisha.
Yavuze ko umwaka wa 2015 hipimishije abantu ibihumbi Magana abiri cumin a bitanu (215000)naho 2016 hipimishije abantu ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na kimwe (271000)bivuze ko umubare wabipimishije uyu mwaka wazamutse kikaba ikimenyetso ko abantu baba bamenye SIDA icyo aricyo bakajya kwipimisha kubushake kugirango bamenye uko ubuzima bwabo bumeze.Mu bipimishije mu mavuriro 20 akorana na AHF basanze abanduye ari ibihumbi bitanu (5000).
Mu kurwanya SIDA AHF yatanze udukingirizo Miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani n’umunani (10.88000)ndetse bashyiraho za kiosque 4 batangiramo udukingirizo ku buntu mu mujyi wa Kigali .
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hifujwe ko uyu mushinga wakorana n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA kuko bagira gahunda zitandukanye zo kuzengura igihugu bakora inkuru kuri SIDA.
Gatera Stanley
2,815 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply