Miliyari 6RWf z’imisoro zanyerejwe n’abacuruzi 770
— December 23, 2016
Please enter banners and links.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko hari abacuruzi 770 cyishyuza imisoro ku nyongeragaciro (TVA), bakazayishyura baciwe n’amande .
Byatangajwe mu nama yahuje RRA n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Kuwa 22 Ukuboza 2016.
RRA yamenyesheje abayobozi ba PSF ko abo bacuruzi 770 bari mu gihugu hose. Bakaba batagaragaza uburyo bishyuye imisoro ku nyongeragaciro ingana na miliyari 6RWf.
Ibi ngo bizatuma bishyura ayo mafaranga bongeyeho andi miliyari 6RWf, nk’uko bitangazwa na komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable.

Agira ati “Abo twishyuza umusoro ni abantu 770, ndetse bazongeraho ibihano bijyanye nawo, kuko iyo baza kwishyura mbere yo kumenyekana nta kibazo baba bafite.
Iyo umuntu wanditsweho gutanga musoro ku nyongeragaciro (TVA) aguze, arawutanga ariko nawe iyo agurishije arawakira.
Ikibazo ni uko hari abagura n’abantu batanditse muri TVA, bagashyira ku nyemezabuguzi inimero y’umucuruzi itanditswe muri TVA.”
Kubera iyo mpamvu RRA yashyizeho ikoranabuhanga rizamenya neza niba amazina y’umucuruzi na nimero ye ya TIN aribyo kandi byanditse ku musoro ku nyongeragaciro.
Iryo koranabuhanga kandi rizafasha kureba niba nimero y’iyo fagitire ibaho kandi itarengeje imyaka ibiri.
Iyo hari ikitanditse mu ikoranabuhanga rya RRA, umucuruzi azajya abanza kumenyeshwa ahari ikibazo no kugikemura, kugira ngo abone ubutumwa bumwemerera gutanga umusoro.
Abacuruzi kandi ngo nta rwitwazo bagomba kugira, kuko baba bafite iminsi 15 yo kubikora nyuma y’ukwezi bacurujemo.
Umuyobozi wa PSF mu mujyi wa Kigali, Bitwayiki André yizeza ko ikoranabuhanga ryunganira imenyekanishamusoro rizafasha abikorera kugenzurana no kugirana inama, mbere y’uko hari abantu bafatirwa ibihano birimo gufungirwa ubucuruzi.
RRA ivuga ko hari abasora ibihumbi 18 banditse mu musoro ku nyongeragaciro, bakaba ari abafite ibicuruzwa by’agaciro karengeje miliyoni RWf.
Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira ibidukikije na Demokarasi (Green Party)aherutse gutangaza ko naramuka atsinze amatora umwaka utaha 2017 icyo azaheraho ari imisoro ikabije yakwa abacuruzi ku buryo hari bamwe batangiye kujya gukorera mu bihugu byo hanze y’uRwanda aho badasoresha cyane.
Ndayambaje F
2,923 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply