Umuhanzi Ciney agarukanye indirimbo nshya impeta irimo inyigisho nziza
— November 28, 2016
Please enter banners and links.

Umuhanzi Ciney wigize gukundwa cyane kubera ubuhanga bwe muri muzika yari amaze igihe abantu bazi ko yahagaritse muzika ariko uyu munsi taliki 28 Ugushyingo 2016 abantu batangajwe no kumva ko Ciney yasohoye indirimbo yise Impeta ifite inyigisho nziza cyane.


Ciney aganira n’Ikinyamakuru Umusingi ntago yashatse kuvuga uko yatekereje kugaruka muri muzika nyuma y’igihe kirekire yari amaze adasohora indirimbo ariko yagarutse ku nyigisho n’ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ye nshyashya.
Ciney yagize ati “ubutumwa burimo ni uko abasezeranye bajya babana mu mahoro kandi bakubaha isezerano baba baragiranye”.


Ubuhanga bw’umuhanzi Ciney akomeje kugaragaza iyi ndirimbo ye yise Impeta ije mu gihe hari ibibazo mu miryango hagati y’ababa barashakanye ndetse barasezeranye ikaba yigisha abo basezeranye kubana mu mahoro kandi bakubaha isezerano bagiranye kuko byabafasha kubana neza.
Uyu muhanzi kandi indirimbo ze zose abantu barazikunze ndetse n’iyi abamaze kuyumva bakaba bavuga ko ari nziza cyane ndetse bashishikariza abantu bashakanye n’ababiteganya kuyishaka bakayumva kuko ubutumwa burimo ari bwiza cyane.
Uwitwa Iradukunda M Grace we yamaze kuyumva kare ahita atangariza Ikinyamakuru Umusingi ko ari indirimbo nziza cyane harimo ubutumwa bushobora gufasha gukemura ibibazo by’abashakanye kuko ababwira kuba Impeta bambitswe basezerana maze bakabana mu mahoro.
Umuhanzi Ciney akaba azwi mu ndirimbo nka arabizi ,igire ,tuma bavuga n’izindi nyinshi zose zakunzwe cyane.
Janet K
2,640 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply