Koperative z’abamotari zisigaye zitwa twirire ntankurikizi
— November 27, 2016
Please enter banners and links.

Abamotari bibaza niba Koperative zabo Leta izikurikirana kuko bamwe mu bamotari bavuga ko ubu Koperative zabo zisigaye zitwa twirire ntankurikizi ku bayobozi babo.
Umwe mu bamotari bakorera I Nyagatovu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we Kuwa 24 Ugushyingo 2016 yagize ati “twebwe Koperative yacu yitwa GMTC ariko abayobozi bayo banyereje arenga Miliyoni Mirongo itanu ariko nta n’umwe urakurikiranwa tukibaza impamvu abayobozi banyereza imitungo yacu abanyamuryango ntibakurikiranwe”.
Iyi Koperative ikorera I Nyagatovu I Remera ,uretse Koperative ya GMTC hari n’izindi usanga abayobozi bazo baranyereje imitungo ndetse bagafunga imiryango bagasiga badahaye abamotari ibyangombwa kandi baba barabyishyuye.
Hari indi yitwa Akanyenyeri yakoreraga Kinyinya ubu yarahombye kubera abayobozi banyereje imitungo yabo .
Umwe mu banyamuryango ba Koperative Akanyenyeri wadusabye amazina ye kutayatangaza yagize ati “twari tutarabara ngo tumenye uko umutungo wacu ungana tugiye kumva twumva ngo abayobozi ba Koperative ntibakiza kubiro kandi muri twe ntawatinyuka kubakurikirana cyeretse Leta idufashije ikabakurikirana kuko tuba twaratanze imisanzu myinshi ndetse dufitemo n’imigabane ariko byose baririra bakagenda”.
Hari n’ahandi henshi havugwa amakopearative y’abamotari yagiye ahomba kubera kunyereza imitungo y’abanyamuryango kandi zimwe muri koperative usanga baba baraguze za moto azi iza koperative n’indi mitungo aho usanga bamwe mu bayobozi buri umwe afata imwe mu mitungo akayinyereza n’undi agafata indi ugasanga koperative irahombye abamotari bakabihomberamo.
Umwe mu banyamuryango ba koperative GMTC yaduhaye n’imiro za Telephone za Perezida wa Koperative GMTC tuyihamagaye ngo tumubaze ibimuvugwaho ariko dusanga itanyuramo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza urwego rw’igihugu rushinzwe za Kopearative n’Amashyirahamwe RCA maze uwitwa Apollo Munanu umuyobozi avuga ko ari mu nama aduha nimero z’undi twabaza kuri icyo kibazo dore ko twamwoherereje ubutumwa bugufi akumva uko ikibazo giteye akabona nawe kuduha undi tubaza.
Nimero Apollo yaduhaye z’umuntu ushinzwe abakozi muri RCA tuzihamagayeho yanze kutwitaba tumwoherereza n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa yanga kudusubiza.
Bamwe mu bamotari bakaba basaba Leta ko yabafasha gukurikirana abo bose banyereje imitungo y’Amakoperative yabo ndetse ikabafasha no kujya ikurikirana imiyoborere yabo kuko bamaze guhomba byinshi cyane.
Gatera Stanley
2,823 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply