Ba Gitifu 4 barakekwaho kwiyandarika no kwigwizaho ibyabatishoboye beguye
— November 1, 2016
Please enter banners and links.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Gatsibo bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere amabaruwa y’ubwegure bwabo, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bakagaragarwaho imikorere idahwitse irimo ibikorwa byo kwiyandarika nk’ubusinzi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo,Gitoki, Nyagihanga, Gasange tariki ya 31 Ukwakira nibwo bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere amabaruwa basezera ku mirimo bakoraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangarije itangazamakuru ko aba bayobozi beguye nyuma y’igenzura no kubagira inama byakozwe mu minsi ishize.
Yagize ati “Mu minsi ishize twari twabahamagaye bose tubagira inama kuko hari isuzuma tubakorera buri mwaka, bakanagezwaho uko isuzuma ryasanze bahagaze. Hari abagaragaweho imikorere itari myiza, kutita ku bibazo by’abaturage ngo babikemure ku gihe cyangwa bakabikemura bigoranye n’ibindi.”
Yakomeje avuga kandi ko harimo abagaragaweho kwigwizaho ibyagenewe abatishoboye.
Ati “Ugasanga bamwe bafite aho bahuriye no gukoresha ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, ubudehe n’ibindi. Hari naho usanga bamwe biyandarika, ari abasinzi bakabije ugasanga bitameze neza. Twagiye twerura tukabwira buri muntu ibyo avugwaho kandi bimwe na bimwe nabo bakabyemera ,Rero hari igihe umuntu agenda akitekerezaho agasanga ibyo akora byamenyekanye akavuga ati reka njye gukora ibindi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bose beguye banditse bavuga ko ari impamvu zabo bwite kandi ngo ni uburenganzira bwabo.
Ati “Iyo umuntu asabye guhagarika imirimo ntiwamubuza kandi itegeko ribimwemerera, igikurikiraho ni uko tutakwemera ko hakomeza kubamo icyuho turatanga itangazo abandi banyarwanda bapiganirwe ako kazi hakurikijwe amategeko.”
Inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ku mpamvu zitwa izabo bwite, yatangiye gukaza umurego mu Ukwakira 2016 mu Turere dutandukanye tw’igihugu, magingo aya abasaga 50 bakaba baramaze kwandika amabaruwa basezera ku kazi.
2,741 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply